Mu butumwa yanyujije ku rubuga X kuriki Cyumweru, Muhoozi yavuze ko atemera itangazamakuru ryigenga, ashimangira ko itangazamakuru rikwiye kuyoborwa n'abashyigikiye ubutegetsi. Ntiyigeze agaragaza impamvu zihariye zatumye afata uwo mwanzuro.
Nyuma y'iri tegeko, abasirikare bagose icyicaro cya Nation Media Group Uganda giherereye i Kampala, babuza abakozi kwinjira no gusohoka. Ibyo byatumye ibikorwa bya NTV Uganda, Daily Monitor ndetse n'ibindi bitangazamakuru bifitanye isano na yo bihagarara.
Ibi bitangazamakuru byose bifitwe na Nation Media Group, ikigo cy'itangazamakuru gifite icyicaro muri Kenya kandi kizwi nk'imwe mu nzu z'itangazamakuru zikomeye muri Afurika y'Iburasirazuba.
Iki cyemezo cyateje impungenge ku bwisanzure bw'itangazamakuru muri Uganda, cyane cyane ko kibaye nyuma y'amezi make Perezida Museveni atsindiye indi manda yo kuyobora igihugu, mu gihe Gen. Muhoozi akomeje kuvugwa nk'umwe mu bashobora kuzasimbura se ku butegetsi.
