Bayisuye mu mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 15
Ukwakira 2026 ubwo yari isoje imyitozo ya nyuma muri Stade Amahoro itegura uyu
mukino w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.
Mu butumwa yageneye abagize iyi kipe, Gen Mubarakh Muganga yongeye kubasaba kubigenza nk'uko babigenje mu mukino wa CAF Champions League uheruka.
Yagize ati: “Twese tubafitiye icyizere nk'icyo twari tubafitiye
mbere yo gusezerera iriya kipe mwahuye nayo (Les Aigles du Congo) no kuri uyu
mukino twiteguye ko muzitwara neza, hano hanze buri wese yiteguye
kubashyigikira namwe tubitezeho kubigenza nk'uko byagenze ubushize”.
Yongeye gusaba abagize iyi kipe gushimisha
Abanyarwanda. Yagize ati: "Mufite byinshi mwakosoye mu mikino yagiye itambuka kandi
byatanze umusaruro. Ibyo tubitezeho ejo ni ugushimisha Abanyarwanda aho bari
hose kandi nabo biteguye kubatera ingabo mu bitugu. Ibindi byacu bitureba
nk'Ubuyobozi nyuma y'umukino muzi aho duhigurira no kuri iyi nshuro ni ko
bizagenda”.
Nyuma y'ubutumwa yahaye abagize APR FC, yakiriye Maj
Gen Alex Kagame wayoboye APR FC ubwo yasezereraga Zamalek mu mwaka wa 2004 ngo
ababwire ibanga ryatumye bitwara neza.
Maj Gen Alex Kagame yababwiye ko nta kindi gitanga
intsinzi atari ugushyira hamwe bakumva ibyo umutoza ababwira ndetse no guhuza
ibitekerezo.
Yagize ati: ”Ntimugire ngo hari ikindi gitanga intsinzi ni ugushyira hamwe nk'ikipe ukaba uzi uti aho mugenzi wange ananiwe ndamufasha kandi bitanga umusaruro ugaragara, hagati yanyu muganire muhane ibitekerezo ahasigaye musenyere umugozi umwe kandi twese tubari inyuma."
APR F.C irakira Ikipe ya Zamarek kuri uyu wa Gatanu saa Kumi n'Ebyiri kuri Stade Amahoro i Remera.
Gen Mubarakh na Maj Gen Alex Kagame basuye APR FC mbere yo gucakirana na Zamalek SC
