Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC kwibukiranya intego zayo

Imikino - 20/02/2026 5:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC kwibukiranya intego zayo

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga yasuye iyi kipe asaba abakinnyi kwibukiranya intego zayo.

Kuri uyu wa Gatanu saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium ni bwo Ikipe ya Police FC irakira APR FC mu mukino wo ku munsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, kuri uyu wa Kane nimugoroba Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR F.C, Gen Mubarakh Muganga yasuye ikipe y’Ingabo z’igihugu.

Ubwo imyitozo ya nyuma itegura umukino yari irangiye, yaganiriye n’abagize iyi kipe abibutsa ko ahahise ubwo basitaraga bahibagirwa bakongera kwitwara neza ndetse abasaba kwibukiranya ku ntego z’ikipe. 

Yagize ati: ”Muzi ko nk’ubuyobozi, inshingano dufite namwe murimo nk’ikipe twese dukunda ni yo mpamvu ndi hano. Hari ahahise mwasitaye mu mikino itambutse ariko nzi ko namwe mutakwemera kuguma gutyo, amaso twongere tuyahange imbere dutange intsinzi, kandi inshuro nza kubareba ku mikino mwakinnye mbona ubushobozi mubufite, ndabasaba ngo hagati yanyu mwongere mwibukiranye intego z’ikipe.”

Yababwiye ko imikino ikomeye igihari abasaba guhera ku mukino wa Police FC bakabaha ibyishimo. Ati: ”Imikino ikomeye iracyahari, muhereye no ku wo mufite ejo muduhe ibyishimo ubundi tuzahure tubashimira nk'uko twamye. Amahirwe masa muri uyu mukino.”

Kugeza ubu APR FC imaze imikino itatu yikurikiranya idatsinda muri shampiyona, iri ku mwanya wa kabiri  ku rutonde rwa shampiyona  n’amanota 38 mu gihe irakina na Police FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 34.


Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC kwibukiranya intego zayo 


Umuyobozi  w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC yasabye abakinnyi kubaha ibyishimo batsinda Police FC


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...