Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu itariki 9 Kanama 2025, abakunzi ba APR FC bamenye inkuru y'uko batomboye kuzahura na Pyramids yo mu Misiri mu majonjora ya CAF Champions League.
Mu myaka ibiri ishize APR FC ihora irota kuzagera mu matsinda ya CAF Champions League yagiye isezererwa na Pyramids kandi ikayisezerera inayisuzuguye cyane. Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, APR FC yongeye gutombora kuzahura na Pyramids ku ikubitiro.
Nyuma y’uko ayo makuru amenyekanye, Gen Mubarakh Muganga yabwiye ikinyamakuru B&B Kigali FM ko kuba APR FC yatomboye Pyramids, itatomboye neza kandi ngo nta n'ubwo yatomboye nabi.
Gen Mubarakh Muganga yagize ati: “Munyemerere mbabwire ko tutatomboye neza, ariko nanone tutatomboye nabi. Ndagira ngo mbabwire ko Pyramids, ikipe yacu izayikuramo". Yakomeje agira ati: “Abakunzi ba APR FC ntibacike intege".