Gen Mubarakh Muganga yahishuye ko hari abakinnyi birukanwe muri APR FC kubera amarozi-VIDEO

Imikino - 06/07/2025 11:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Gen Mubarakh Muganga yahishuye ko hari abakinnyi birukanwe muri APR FC kubera amarozi-VIDEO

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yahishuye ko hari abakinnyi birukanwe muri iyi kipe kubera amarozi.

Ibi yabigarutseho ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 Fan club ya APR FC yitwa Intare imaze ibayeho. Gen Mubarakh Muganga yagarutse ku byo Perezida Kagame aheruka gutangaza ko ibirimo amarozi no guha ruswa abasifuzi ntacyo byafasha umupira w'u Rwanda.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yabajije abakinnyi niba barabyumvise, ubundi avuga ko bifuza ibintu byatuma umupira w'u Rwanda uba usukuye. Ari: "Nk’abakinnyi b’Abanyarwanda sinzi niba mwarumvise ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, turifuza ibintu byatuma umupira wacu uba usukuye n’ubundi muri mwebwe ntawe tubikekera kuko buri gihe tuba dufite amaraso mashya yiyongera."

Yahise avuga ko hari ibintu muri APR FC batemera ndetse ko abakinnyi baba bitaweho neza.  Ati: "Hari ibintu muri APR FC tutemera, tuba twabagaburiye neza twabishyuye neza,tubashyigikiye,biriya bindi umuntu waza agashaka kukubeshya ngo fata aka kantu ushyire mu nkweto cyangwa mu izamu, ntabwo ibyo biba muri APR FC".

Yavuze ko hari abakinnyi beza bigeze gutakaza kubera ibintu by'amarozi. Ati: "Hari n’abakinnyi beza twigeze gutakaza kubera ibintu nk'ibyo, kubakekaho gusa ko bazanye ibintu bitari iby’umupira w’amaguru bakabizana muri APR FC."

Gen Mubarakh Muganga yabwiye kapiteni wa APR FC ko hatagomba kuzagira ubashuka ngo abazanemo ibintu by'amarozi. Ati: "Claude (Kapiteni) n'ubundi niwe nkomeza kubwira kubera ko tuba turi imico itandukanye ntimuzagwe muri ibyo bishuko kuko ntabwo ari iby’APR FC ubwo babishaka ahandi".


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...