Gauchi yavuze uko gukorana na Yverry byamuhinduye mu gufasha abahanzi

Imyidagaduro - 29/09/2026 6:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Gauchi yavuze uko gukorana na Yverry byamuhinduye mu gufasha abahanzi

Umuraperi Gauchi yavuze ko igihe yamaze afasha Yverry nk’umujyanama ndetse akanamushoramo imari, cyamuhaye isomo rikomeye ku buryo bwo gukorana n’abahanzi, bituma afata umwanzuro wo gukomeza gufasha abafite impano ariko akabikora mu buryo butuje, atari ngombwa ko buri gihe bigaragara mu ruhame.

Gauchi ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bagira uruhare mu rugendo rwa muzika nyarwanda, haba binyuze mu bihangano bye ndetse no mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abandi bahanzi.

Kuri ubu ari mu bihe byo guteza imbere umuziki we, aho aherutse gusohora indirimbo yise ‘Moni’ yakoranye na Mr Kagame, iri mu bihangano bye bishya yakiriye neza.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Gauchi yavuze ko gukomeza gushora imari mu muziki w’u Rwanda ari amahitamo yakozwe n’urukundo afitiye uru ruganda, ariko ko urugendo yanyuzemo na Yverry rwamuhaye ishusho nshya y’uburyo yakomeza kugira uruhare mu guteza imbere impano z’abandi.

Gauchi yavuze ko kuba yarigeze gufata inshingano zo kuba umujyanama wa Yverry byamweretse ko imirimo ijyanye no gukorana n’umuhanzi atari ibintu byoroshye nk’uko bamwe bashobora kubitekereza.

Ati: “Hari umuntu umwe wanditse ngo ‘Coach’, nawe akaneye ‘Coach’, buriya ntugirengo biba byapfuye kwizana. Rero, nageragejeho kuba ‘Manager’ w’umuhanzi, mbona ntabwo byoroshye ariko mbonye undi muntu nawe ufite impano namufasha.”

Yavuze ko nyuma y’ibyo byamubayeho, atigeze areka gufasha abahanzi, ahubwo yahinduye uburyo abikoramo. Ati “Ubu ngubu nahisemo kujya mfasha abandi bahanzi batandukanye, kandi nkabikorera inyuma y’amarido nk’uko nahoze mbikora na cyera.”

Ni ukuvuga ko kuba atakigaragara cyane mu ruhame nk’umuntu uri inyuma y’umuhanzi runaka, bidashatse kuvuga ko yaretse gutera inkunga cyangwa kugira uruhare mu rugendo rw’abandi bahanzi.

Gauchi yavuze ko gufasha abahanzi atari ibintu yatangiye mu gihe yakoranaga na Yverry, kuko avuga ko na mbere yari asanzwe abikora.

Yatanze urugero ku gihe yakoranye na Bruce Melodie, avuga ko kuva icyo gihe kugeza ubu akomeje kugira uruhare mu gufasha abahanzi batandukanye.

Ati: “Kubera ko nashoye ku bantu batandukanye, kandi nkaba ntarigeze nkora imibare biragoye. Buriya Yverry ni we muntu nafashije byihariye ku giti cye, ariko kuva na cyera nagiye mfasha abahanzi. Nawe reba nk’igihe nakoranye na Bruce Melodie, kuva kiriya gihe kugeza n’ubu ndacyafasha abahanzi.”

Ibi Gauchi abivuga ashingiye ku kuba hari abahanzi benshi avuga ko yagiye afasha mu buryo butandukanye, ariko ibikorwa bye ntibihore bigaragara ku mugaragaro.

Mu gihe yakoranaga na Yverry, Gauchi yavuze ko hari ibikorwa byinshi by’umuziki yigeze kumushoramo amafaranga menshi.

Yavuze ko indirimbo zitandukanye zakozwe muri icyo gihe, zirimo ‘Over Me’, ‘Njyenyine’ n’izindi, zamutwaye amafaranga agera hafi kuri miliyoni 40 Frw.

Ati: “Nari maze kumukorera indirimbo nyinshi, kandi zari zaratwaye ari hafi ya Miliyoni 40 Frw. Mwari mubizi se ko ari njye ubiri inyuma? Njyewe ndi wa muntu ukunda gukora ibintu ariko ndi inyuma.”

Gauchi yavuze ko mu bihangano yakoze muri icyo gihe harimo n’indirimbo Yverry yakoreye muri Canada, avuga ko ari yo yamuhenze cyane mu mishinga yabo.

Yanavuze ko ‘Njyenyine’, indirimbo Yverry yakoranye na Butera Knowless, nayo yari mu mishinga yamusabye gushoramo amafaranga menshi.

Nubwo Gauchi na Yverry batakomeje gukorana, yavuze ko amasezerano yabo yasheshwe mu bwumvikane hagati y’impande zombi.

Ibi ni na byo avuga ko byatumye gutandukana kwabo kutavamo amakimbirane yagiye mu itangazamakuru, kuko buri ruhande rwari rwemeye ko imikoranire yabo irangiye.

Gauchi avuga ko icyo gihe cyamuhaye amasomo menshi, cyane cyane ku bijyanye no gufasha umuhanzi, kumushoramo imari no kumuba hafi mu rugendo rwe rwa muzika. Nubwo Gauchi akomeje kugira uruhare mu gufasha abandi bahanzi, na we ari kwagura ibikorwa bye bwite nk’umuhanzi.

Muri gahunda afite harimo kurangiza album ye yise ‘Collabo’, ateganya gushyira hanze mu 2027. Avuga ko iyi album izaba igizwe n’indirimbo yakoranyeho n’abahanzi batandukanye, barimo abaraperi n’abaririmbyi bo mu Rwanda ndetse n’abandi bahanzi bo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Ni umushinga ugaragaza indi ntambwe Gauchi ashaka gutera mu muziki we, mu gihe akomeje no gukomeza wa murongo wo gufasha abandi bahanzi, ariko ubu akaba avuga ko azajya abikora mu buryo butuje kandi butagaragara cyane.

Kuri Gauchi, gukorana na Yverry ntibyarangiye gusa ku gutandukana kwabo; ahubwo avuga ko byamusigiye isomo ku buryo bwo gukorana n’abahanzi, ari na ryo ryatumye ahindura uburyo bwo gukomeza kugira uruhare mu muziki w’abandi.

 

Gauchi yavuze ko gukorana na Yverry nk’umujyanama w’umuhanzi byamweretse ko kuyobora umuhanzi bitoroshye, bituma ahitamo gukomeza gufasha abandi bahanzi mu buryo butuje kandi atagaragara cyane


Gauchi yavuze ko Yverry ari we muhanzi yafashije byihariye, akamushoramo amafaranga menshi mu bikorwa birimo indirimbo ‘Over Me’, ‘Njyenyine’ n’izindi, aho avuga ko byose byatwaye hafi Miliyoni 40 Frw

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘MONI’ YA GAUCHI NA YVERRY


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...