Gauchi ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bagira uruhare mu
rugendo rwa muzika nyarwanda, haba binyuze mu bihangano bye ndetse no mu
bikorwa bitandukanye byo gufasha abandi bahanzi.
Kuri ubu ari mu bihe byo guteza imbere umuziki we, aho
aherutse gusohora indirimbo yise ‘Moni’ yakoranye na Mr Kagame, iri mu
bihangano bye bishya yakiriye neza.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Gauchi yavuze ko
gukomeza gushora imari mu muziki w’u Rwanda ari amahitamo yakozwe n’urukundo
afitiye uru ruganda, ariko ko urugendo yanyuzemo na Yverry rwamuhaye ishusho
nshya y’uburyo yakomeza kugira uruhare mu guteza imbere impano z’abandi.
Gauchi yavuze ko kuba yarigeze gufata inshingano zo kuba
umujyanama wa Yverry byamweretse ko imirimo ijyanye no gukorana n’umuhanzi
atari ibintu byoroshye nk’uko bamwe bashobora kubitekereza.
Ati: “Hari umuntu umwe wanditse ngo ‘Coach’, nawe akaneye
‘Coach’, buriya ntugirengo biba byapfuye kwizana. Rero, nageragejeho kuba ‘Manager’
w’umuhanzi, mbona ntabwo byoroshye ariko mbonye undi muntu nawe ufite impano
namufasha.”
Yavuze ko nyuma y’ibyo byamubayeho, atigeze areka gufasha
abahanzi, ahubwo yahinduye uburyo abikoramo.
Ni ukuvuga ko kuba atakigaragara cyane mu ruhame nk’umuntu
uri inyuma y’umuhanzi runaka, bidashatse kuvuga ko yaretse gutera inkunga
cyangwa kugira uruhare mu rugendo rw’abandi bahanzi.
Gauchi yavuze ko gufasha abahanzi atari ibintu yatangiye mu
gihe yakoranaga na Yverry, kuko avuga ko na mbere yari asanzwe abikora.
Yatanze urugero ku gihe yakoranye na Bruce Melodie, avuga ko
kuva icyo gihe kugeza ubu akomeje kugira uruhare mu gufasha abahanzi batandukanye.
Ati: “Kubera ko nashoye ku bantu batandukanye, kandi nkaba
ntarigeze nkora imibare biragoye. Buriya Yverry ni we muntu nafashije byihariye
ku giti cye, ariko kuva na cyera nagiye mfasha abahanzi. Nawe reba nk’igihe
nakoranye na Bruce Melodie, kuva kiriya gihe kugeza n’ubu ndacyafasha
abahanzi.”
Ibi Gauchi abivuga ashingiye ku kuba hari abahanzi benshi
avuga ko yagiye afasha mu buryo butandukanye, ariko ibikorwa bye ntibihore
bigaragara ku mugaragaro.
Mu gihe yakoranaga na Yverry, Gauchi yavuze ko hari ibikorwa
byinshi by’umuziki yigeze kumushoramo amafaranga menshi.
Yavuze ko indirimbo zitandukanye zakozwe muri icyo gihe,
zirimo ‘Over Me’, ‘Njyenyine’ n’izindi, zamutwaye amafaranga agera hafi kuri
miliyoni 40 Frw.
Ati: “Nari maze kumukorera indirimbo nyinshi, kandi zari
zaratwaye ari hafi ya Miliyoni 40 Frw. Mwari mubizi se ko ari njye ubiri
inyuma? Njyewe ndi wa muntu ukunda gukora ibintu ariko ndi inyuma.”
Gauchi yavuze ko mu bihangano yakoze muri icyo gihe harimo
n’indirimbo Yverry yakoreye muri Canada, avuga ko ari yo yamuhenze cyane mu
mishinga yabo.
Yanavuze ko ‘Njyenyine’, indirimbo Yverry yakoranye na
Butera Knowless, nayo yari mu mishinga yamusabye gushoramo amafaranga menshi.
Nubwo Gauchi na Yverry batakomeje gukorana, yavuze ko
amasezerano yabo yasheshwe mu bwumvikane hagati y’impande zombi.
Ibi ni na byo avuga ko byatumye gutandukana kwabo kutavamo
amakimbirane yagiye mu itangazamakuru, kuko buri ruhande rwari rwemeye ko
imikoranire yabo irangiye.
Gauchi avuga ko icyo gihe cyamuhaye amasomo menshi, cyane
cyane ku bijyanye no gufasha umuhanzi, kumushoramo imari no kumuba hafi mu
rugendo rwe rwa muzika.
Muri gahunda afite harimo kurangiza album ye yise ‘Collabo’,
ateganya gushyira hanze mu 2027.
Ni umushinga ugaragaza indi ntambwe Gauchi ashaka gutera mu
muziki we, mu gihe akomeje no gukomeza wa murongo wo gufasha abandi bahanzi,
ariko ubu akaba avuga ko azajya abikora mu buryo butuje kandi butagaragara
cyane.
Kuri Gauchi, gukorana na Yverry ntibyarangiye gusa ku
gutandukana kwabo; ahubwo avuga ko byamusigiye isomo ku buryo bwo gukorana
n’abahanzi, ari na ryo ryatumye ahindura uburyo bwo gukomeza kugira uruhare mu
muziki w’abandi.
Gauchi yavuze ko gukorana na Yverry nk’umujyanama w’umuhanzi byamweretse ko kuyobora umuhanzi bitoroshye, bituma ahitamo gukomeza gufasha abandi bahanzi mu buryo butuje kandi atagaragara cyane

Gauchi yavuze ko Yverry ari we muhanzi yafashije byihariye,
akamushoramo amafaranga menshi mu bikorwa birimo indirimbo ‘Over Me’,
‘Njyenyine’ n’izindi, aho avuga ko byose byatwaye hafi Miliyoni 40 Frw
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘MONI’ YA GAUCHI NA YVERRY
