Ubukangurambaga aba
bahanzikazi bari bitabiriye bwabereye i Ngarama mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara
y’Iburasirazuba, ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, mu gikorwa cyari
gifite insanganyamatsiko igira iti “Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu!”.
Aba bakobwa b’i Rubavu
batanze ubutumwa binyuze mu ndirimbo zabo zirimo “Uriyo” na “Ibendera”, mu
rugendo bavuga ko rwari rurerure kuko kuva batangira umuziki ari bwo bwa mbere
bari bageze kure gutya, bava i Rubavu berekeza i Gatsibo.
Ubwo bageraga i Ngarama,
bavuye mu modoka yari ibatwaye humvikana amajwi y'abakunzi babo bari bishimye cyane bavuga ko Alicia na Germaine
bamaze kuhagera, ndetse benshi mu bari aho bashakaga kubegera no kubaramutsa.
Mbere yo kuririmba, aba
bakobwa bashishikarije abanya-Ngarama kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso
mbi. Alicia yahanitse ijwi agira ati “Gahunda ni hehe n’ibiyobyabwenge”,
ubutumwa bwahise bukurikirwa n’indirimbo zabo.
Ku rubyiniro, Alicia na
Germaine bari bambaye imyenda myiza yiganjemo ibara ry’umweru, batangira
kuririmba indirimbo zabo zitandukanye, zirimo “Ibendera” iri mu njyana
y’amapiyano.
Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo za Alicia na Germaine bwagize uruhare mu gutuma bamwe
batekereza ku buzima bwabo n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, ndetse bamwe baratura bavuga ko bavuye burundu mu biyobyabwenge.
Iranzi Gartien, umwe mu
bari bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko ubutumwa yagejejweho binyuze mu ndirimbo za Alicia na Germaine bwamukoze ku mutima, ku buryo bwamufashije gufata icyemezo cyo gusezera ku
biyobyabwenge.
Ati: “Ubutumwa batugejejeho bwadufashije mu mutima. Nk’ubu ngubu twebwe twari twarabaswe n’ibiyobyabwenge, iby'agakiza tutabizi, ariko baririmbye indirimbo numva iramfashije cyane, ku buryo byageze ku rugero ngiye guhita nkizwa. None aha ngaha ngiye kuva hano nsezeye rwose.”
Ubu buhamya bugaragaza uko umuziki n’ubutumwa bw’abahanzi bishobora gukoreshwa mu bukangurambaga bugamije gufasha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no gufata ibyemezo bihindura ubuzima.
Mu ndirimbo "Ibendera" baririmbye ikizihira benshi, hari aho aba bakobwa aho bagira bati: "Uwo mvuga ni we Rukundo uko byagenda kose ntazambabaza. Satani akeka ko amfite wese, akirengagiza ko nta bubasha afite ku bugingo bwanjye. Ndi nde wo gutoneshwa bigeze aha, umuhemu nkanjye simbikwiye.
Sinkibarizwa mu banyabwoba kuko nahawe impano y'Umwuka Wera. Mbumbatiwe n'ibiganza bya Rurikanwa Umwami uhora aganza, ntazemera ko izina rye ritukwa, oya. Ibendera rye ntirizigera rimanurwa...Yansubije agaciro namburiwe mu maganya, ankunda nta buriganya. ibikomere ntibyambuza kumugwa inyuma, njye ndabizi aranzirikana".
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Innocent Ufitimana, umubyeyi akaba na Manager wa Alicia na
Germaine, yavuze ko nubwo urugendo rwo kuva i Rubavu rugana i Gatsibo rwari
rurerure, rwababereye umwanya mwiza wo gukorera Imana no gukomeza kwegera
abakunzi babo.
Ati: “Igitaramo twagiyemo
i Gatsibo ni urugendo rurerure twakoze kuva twatangira umuziki wacu. Kuva i
Rubavu ujya i Gatsibo ni kure cyane. Ni amahirwe twabonye yo gukorera Imana no
gukomeza kwegera abakunzi bacu.”
Yavuze kandi ko
batunguwe no gusanga abaturage benshi bo muri Gatsibo basanzwe bazi Alicia na
Germaine ndetse n’indirimbo zabo. Ati: “Abanya-Gatsibo
batwakiriye neza kuko twasanze abenshi bazi Alicia na Germaine ndetse
n’indirimbo zabo. Twahakuye igitekerezo ko tugomba gushaka uburyo twegera
abakunzi bacu bari kure, cyane cyane abo mu cyaro.”
Mbere yo kujya i Ngarama,
Alicia na Germaine bari batangaje ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu
bukangurambaga bwari bugamije gukangurira urubyiruko guhitamo ubuzima bwiza no
kwirinda ibiyobyabwenge.
Mu butumwa bwabo bagize
bati: “Icyuma, Oya. Yesu ni Cyoyisi yacu.” Bari banatumiye abakunzi babo
kwifatanya na bo i Ngarama mu gusoza ubukangurambaga bwiswe “Ngarama Pentecoste
26: Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu!”.
Iki gikorwa cyo kurwanya
ibiyobyabwenge cyateguwe na Baho Global Mission, ku bufatanye na ADEPR Ngarama
n’andi matorero ya Gikristo yo mu Karere ka Gatsibo, mu rwego rwo
gukangurira cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi
zishobora kwangiza ubuzima ndetse n’ejo hazaza habo.
Alicia na Germaine bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel ku bw'indirimbo zirimo "Ibanga", Uriyo", "Rugaba", "Urufatiro" n'izindi, bashimiye abateguye iki gikorwa kuba barabatekerejeho bakabatumira, bavuga ko
byababereye amahirwe yo gukoresha impano yabo mu gukomeza ubutumwa bwo kubaka
no guhindura ubuzima bw’urubyiruko.
Kuri bo, kugera i Gatsibo ntibyabaye gusa urugendo rwo gutaramira abakunzi babo, ahubwo byababereye n’umwanya wo kumenya ko bafite abakunzi benshi mu bice bitandukanye by’igihugu, bityo bakaba bagomba gukomeza gushaka uburyo bwo kubegera no kubagezaho umuziki wabo.
U Rwanda ruri mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, hirindwa ko bikomeza kwangiza urubyiruko
Inzego zinyuranye za Leta, Abikorera n'Abanyamadini bakomeje gusenyera umugozi umwe mu kurwanya ibiyobyabwenge, n'inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk'Ibyuma.
Mu muganda usoza ukwezi gushize wabaye ku wa 29 Kanama 2026 ukabera i Nyagatare, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique yasabye by'umwihariko urubyiruko kwirinda ubusinzi, rugakoresha imbaraga zarwo mu bikorwa biruteza imbere, ashimangira ko ari rwo mbaraga z’igihugu.
Ati: “Rubyiruko, duhangayikishijwe n’ubuzima bwanyu kuko muri kwishyira mu kaga. Hari abarangara bakareka gukora, ugasanga umusore azindukiye mu kabari. Twirinde ubusinzi, duharanire kugira ubuzima bwiza buzira ubusinzi, dukore akazi kaduteza imbere kanateza imbere igihugu, kuko ni mwe mbaraga z’igihugu.”
Yavuze ko niba igihugu gishaka gutera imbere, kigomba kubigeraho mu gihe abaturage bacyo bafite ubuzima buzira umuze, ikaba ari yo mpamvu gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge izakomeza mu gihugu.
Ati: “Kandi iyo tuvuze igihugu gitera imbere, bisobanuye ko n’umuturage ari kwiteza imbere, ari gutera intambwe. Icyo ni cyo gihugu cyacu. Ntabwo ari igihugu cy’ibyuma, ntabwo ari abaturage babaswe n’inzoga cyangwa n’ibiyobyabwenge bitandukanye. Ntabwo byahura rwose. Ni na yo iyi gahunda yabayeho kandi izakomeza, itazigera ihagarara.”
Mu Rwanda hafunzwe inganda zirenga 140 zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, hafungwa abantu barenga 80 barimo ba nyirazo, abakozi bazo n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’igihugu. Ni nyuma y’aho bigaragaye ko zishe abarenga 50, zitera ubuhumyi abantu 100, abagizwe imbata na zo barenga ibihumbi 11 mu mwaka wa 2026.
Alicia na Germaine bataramiye mu Karere ka Gatsibo mu gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge
