Ibi byabaye mu ijoro rishyira ku wa 27 Nyakanga 2026. Umugabo uri mu kigero cy'imyaka 34 wari wahawe ikiraka cyo kuvidura ubwiherero hashakwamo ifumbire mu Kagari ka Marimba mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bwamuridukiye ahasiga ubuzima.
Uyu mugabo yagwiriwe n'ubwo bwiherero mu ijoro rishyira ku wa 27 Nyakanga 2026, ubwo yari ari gucukura ageze muri metero esheshatu burariduka ibitaka bimuhezamo akurwamo yapfuye nk'uko byemejwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude.
Yagize ati: "Ni byo umuturage uri mu kigero cy’imyaka 34 yari yahawe ikiraka cyo gucukura no kuvidura ubwiherero ngo bakuremo ifumbire, ubwo yari ageze hasi igice cyo hejuru cyaramugwiriye kuko hari horoshye cyane ahita apfa. Twamukuyeho itaka dusanga yapfuye, yaguye muri metero nk’esheshatu ariko ubwo bwiherero bwari bumaze igihe budakoreshwa."
Gitifu Rugaravu yakomeje avuga ko hari abagabo barimo nyir’inzu n'uwari wahawe ako kazi waje kugaha nyakwigendera batawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza, asaba abaturage kujya bagira amakenga ku bintu bishobora ubuzima mu kaga.
Ati: “Abaturage turabasaba kwirinda no kugira amakenga ku bintu bimwe na bimwe, niba ubona gucukura ahantu bishobora kuguteza ibibazo nta mpamvu yo kubikora hari kompanyi zibishinzwe kandi zibikora ni zo zikwiye gukoreshwa aho kujya mu kazi kagusigira ibibazo."
Umurambo w’uyu muturage wajyanywe ku Bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko abo mu muryango we bamushyingura.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, kiburira abantu kwirinda gukoresha umwanda w’umusarani bawita ifumbire kuko ugira ingaruka mbi nyinshi ku binyabuzima harimo no kongera gukwirakwiza amagi y’udukoko ashora no kubaho kugeza ku myaka itanu tugira uruhare mu guteza indwara.
Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda
