Gatsibo: Ngarama yegukanye irushanwa rya ADEPR na BGM ryo kurwanya ibiyobyabwenge - AMAFOTO

Iyobokamana - 26/08/2026 7:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Gatsibo: Ngarama yegukanye irushanwa rya ADEPR na BGM ryo kurwanya ibiyobyabwenge - AMAFOTO

Ngarama WFC na Ngarama FC zabaye iza mbere mu irushanwa ry’umupira w’amaguru ryahuje amakipe yo mu Mirenge ya Ngarama, Gatsibo na Nyagihanga, mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge no gushishikariza urubyiruko “Guhitamo Ubuzima – Guhitamo Yesu”.

Iri rushanwa ryateguwe na Baho Global Mission (BGM) yashinzwe ndetse ikaba iyoborwa na Rev. Baho Isaie, bakaba barariteguye ku bufatanye na ADEPR-Ngarama, andi matorero akorera mu Mirenge ya Ngarama, Gatsibo na Nyagihanga, ndetse na Rwanda Inter-Religious Council (RIC).

Ni igikorwa kigamije gukoresha siporo nk’umuyoboro wo kwegera cyane cyane urubyiruko, kurushishikariza kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi bukabije n’izindi ngeso zishobora kwangiza ubuzima, ahubwo rugahitamo ubuzima bwiza n’imyemerere ishingiye kuri Yesu Kristo.

Ngarama yegukanye ibikombe mu bagore n’abagabo

Imikino ya nyuma yabaye ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, aho Ngarama yagaragaje imbaraga mu byiciro byombi.

Mu cyiciro cy’abagore, Ngarama WFC yatsinze Gatsibo WFC ibitego 2-0, ihita yegukana igikombe cy’irushanwa.

Mu bagabo ho, Ngarama FC yatsinze Inyange FC ibitego 5-2, nayo yegukana igikombe cy'irushanwa.

Bityo, Ngarama yegukanye ibikombe byose byahatanirwaga muri iri rushanwa, haba mu bagore ndetse no mu bagabo.

Ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama, habanje gukinwa imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu. Mu bagore, Nyagihanga WFC B yatsinze Nyagihanga WFC A ibitego 4-0, ihita yegukana umwanya wa gatatu. Mu bagabo, Gatsibo FC yatsinze Nyagihanga FC ibitego 2-0, na yo yegukana umwanya wa gatatu.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Baho Global Mission akaba n'umuhuzabikorwa w'iri rushanwa, Ev. Egide Ngombwa, yabwiye inyaRwanda ko abatsindiye ibihembo muri iri rushanwa bazabishyikirizwa ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026 mu gusoza ubu bukangurambaga.

Uko amakipe azahembwa

Amakipe yitwaye neza muri iri rushanwa azahabwa ibihembo bitandukanye;

Ikipe ya mbere izahembwa: Igikombe, Amafaranga y’u Rwanda 100,000 ndetse n'Imipira ibiri

Ikipe ya kabiri izahembwa: Amafaranga y’u Rwanda 60,000, ndetse n'Imipira ibiri

Ikipe ya gatatu izahembwa: Amafaranga y’u Rwanda 40,000 ndetse Umupira umwe wo gukina

Siporo yahujwe n’ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 22 Kanama 2026, rihuza amakipe yo muri Ngarama, Gatsibo na Nyagihanga, mu byiciro by’abagabo n’abagore.

Mu mikino yabanje, mu bagore Gatsibo WFC yatsinze Nyagihanga WFC igitego 1-0, mu gihe mu bagabo Inyange FC yanganyije na Nyagihanga FC 0-0, Inyange FC ikaza gutsinda kuri penaliti 5-4.

Ku wa 23 Kanama, Ngarama WFC yatsinze Nyagihanga WFC ibitego 3-0, naho Ngarama FC itsinda Gatsibo FC ibitego 2-1. Ariko ku babiteguye, umusaruro w’ingenzi w’iri rushanwa ntiwari ibitego n’ibikombe gusa.

Mu gutangiza imikino, abakinnyi n’abafana, ahanini biganjemo urubyiruko, bahawe ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, bashishikarizwa guhitamo ubuzima no guha umwanya Yesu mu buzima bwabo.

Intero y’ubu bukangurambaga igira iti “Hehe n’ibiyobyabwenge!”, mu gihe ubutumwa bwabwo bukuru ari “Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu!”

Ubukangurambaga burakomeza

Nubwo irushanwa ry’umupira w’amaguru ryarangiye, ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge burakomeza mu gikorwa cy’iminsi itatu kizaba kuva ku wa 28 kugeza ku wa 30 Kanama 2026, ku kibuga cya ADEPR-Ngarama kizwi nka Sahara.

Muri iyi minsi itatu hazabaho ibikorwa birimo gupima indwara zitandura, amahugurwa agamije gufasha imiryango gukumira no gukemura amakimbirane, ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge, ibitaramo n’ubuhamya by’abahanzi n’abashyitsi batandukanye.

Hazabaho kandi gutombora ibihembo birimo igare, telefoni, radiyo na televiziyo, mu rwego rwo gufasha abaturage kuzamura imibereho yabo. Ikindi gikorwa cyihariye ni ukwishyurira abaturage 625 batishoboye Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé).

“Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu”

Baho Global Mission, ADEPR-Ngarama n’abafatanyabikorwa babo bavuga ko intego y’ubu bukangurambaga atari ukurwanya ibiyobyabwenge gusa, ahubwo ari no gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza muri rusange.

Hazibandwa kandi ku kurwanya inda ziterwa abangavu, guta ishuri, amakimbirane mu miryango, hanatangwe ubutumwa ku isuku n’isukura, ndetse no gufasha urubyiruko gufata imyanzuro myiza ku hazaza harwo.

Baho Global Mission yateguye ubu bukangurambaga, ivuga ko guhuza siporo, ubutumwa bwiza, ubuzima n’ibikorwa by’imibereho myiza ari uburyo bwo kugeza ubutumwa ku baturage mu buryo bworoshye kandi bubagera ku mutima.

Irushanwa ryarangiye Ngarama yegukanye ibikombe byombi, ariko ubutumwa bwaryo burakomeza: “Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu. Hehe n’ibiyobyabwenge!”

Byari ibicika mu irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu ntero igira iti: “Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu. Hehe n’ibiyobyabwenge!”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...