Ubukangurambaga aba bahanzi bitabiriye bwabereye i Ngarama mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba, ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, mu gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu!”.
Aba bakobwa b'i Rubavu, batanze ubutumwa binyuze mu ndirimbo zabo zirimo 'Uriyo' na 'Ibendera'.
Ku ruhimbi, aba bakobwa bari bambaye imyenda myiza yiganjemo ibara ry'umweru beretswe urukundo ubwo baririmbaga indirimbo zabo zitandukanye zirimo "Ibandera" iri mu njyana y'Amapiyano. Wabonaga abanya-Gatsibo bashaka kubyinana nabo ariko ntibirekure neza, gusa amaso yabo yagaragazaga ko bari mu bakunda cyane indirimbo z'aba bakobwa.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Innocent Ufitimana,
umubyeyi akaba na Manager wa Alicia na Germaine, yavuze ko nubwo urugendo rwari
rurerure, rwababereye umwanya mwiza wo gukorera Imana no gukomeza kwegera
abakunzi babo.
Ati: “Igitaramo twagiyemo
i Gatsibo ni urugendo rurerure twakoze kuva twatangira umuziki wacu. Kuva i
Rubavu ujya i Gatsibo ni kure cyane. Ni amahirwe twabonye yo
gukorera Imana no gukomeza kwegera abakunzi bacu.”
Ufitimana Innocent yavuze ko
bakiriwe neza n’abaturage bo muri Gatsibo, ndetse bagatangazwa no gusanga
benshi mu bitabiriye iki gikorwa basanzwe bazi Alicia na Germaine ndetse
n’indirimbo zabo.
Ati: “Abanya-Gatsibo batwakiriye neza kuko twasanze abenshi bazi Alicia na Germaine ndetse n’indirimbo zabo. Twanahakuye igitekerezo ko tugomba gushaka uburyo twegera abakunzi bacu bari kure, cyane cyane abo mu cyaro. Urugendo rwagenze neza.”
Mbere yo kujya i Ngarama,
Alicia na Germaine bari batangaje ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu
bukangurambaga bwari bugamije gukangurira urubyiruko guhitamo ubuzima bwiza no
kwirinda ibiyobyabwenge.
Mu butumwa bwabo bagize
bati: “Icyuma, Oya. Yesu ni Cyoyisi yacu.” Bari banatumiye abakunzi babo kwifatanya
na bo i Ngarama mu gusoza ubukangurambaga “Ngarama Pentecoste 26: Hitamo
Ubuzima – Hitamo Yesu!”
Iki gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyateguwe na Baho
Global Mission, ku bufatanye na ADEPR Ngarama ndetse n’andi matorero ya Gikristo yo mu Karere
ka Gatsibo, mu rwego rwo gukangurira cyane cyane urubyiruko kwirinda
ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zishobora kwangiza ubuzima ndetse n’ejo
hazaza habo.
Alicia na Germaine
bashimiye abateguye iki gikorwa kuba barabatekerejeho bakabatumira, bavuga ko
byababereye amahirwe yo gukoresha impano yabo mu gukomeza ubutumwa bwo kubaka
no guhindura ubuzima bw’urubyiruko.
Kuri bo, kugera i Gatsibo ntibyabaye gusa urugendo rwo gutaramira abakunzi babo, ahubwo byababereye n’umwanya wo kumenya ko bafite abakunzi benshi mu bice bitandukanye by’igihugu, bityo bakaba bagomba gukomeza gushaka uburyo bwo kubegera no kubagezaho umuziki wabo.
Alicia na Germaine batanze umusanzu wabo mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge
"Ni amahirwe twabonye yo gukorera Imana no gukomeza kwegera abakunzi bacu" Alicia na Germaine nyuma yo gutaramira i Ngarama mu gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge
Alicia Ufitimana i Ngarama mu gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge
Germaine Ufitimana ni uku yaserutse i Ngarama mu gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge
Abanya-Gatsibo batangariye ubuhanga bwa Alicia na Germaine babataramiye mu gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge
REBA INDIRIMBO NSHYA "IBANGA" YA ALICIA NA GERMAINE
