Umukino watangiye ufunguye ubona amakipe yombi afite inyota yo gushaka gufungura amazamu hakiri kare.
Ku munota wa 13 Gasogi United yabonye kufura nziza iterwa na Kanamugire Arsene ariko umupira unyura impande y’izamu gato cyane.
Ku munota wa 25 umunyezamu wa Gasogi United, Ndagijimana Leandre, yatabaye Gasogi United ku buryo bwari bubonywe na William Togui, ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga.
Gasogi United yakomeje kubona uburyo imbere y’izamu rya APR FC nk'aho Danny Ndikumana yazamutse acenga ageze imbere y’izamu arekura ishoti ariko ba myugariro barishyira muri koroneri.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya kabiri Gasogi United yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Kokoete Udo hajyamo Niyigena Ebenezeri.
N’ubundi iyi kipe iyoborwa na Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yakomeje gusatira ariko ku munota wa 55 umunyezamu wayo akora amakosa arasohoka cyane ubundi Djibril Ouattara atinda kubibyaza umusaruro ba myugariro baratabara.
Ku munota wa 67 APR FC yakoze impinduka mu kibuga havamo Memel Dao na Mugisha Gilbert hajyamo Hakim Kiwanuka na Denis Omedi.
Ku munota wa 75 Gasogi United yaje gufungura amazamu ku mupira Hakim Hamiss yari akuye mu kavuyo nyuma yo gusatirwa cyane ahita awuha Danny Ndikumana nawe awushyira kwa Niyigena Ebenezeri awushyira mu izamu.
APR FC yagiye ishaka igitego cyo kwishyura ariko biranga birangira itsinzwe na Gasogi United 1-0.
Indi mikino yakinwe Gorilla FC yanganyije na AS Kigali 0-0 naho Bugesera FC itsinda Etincelles FC 1-0.
Undi mukino ubanza wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro uri ejo aho Police FC izakira Rayon Sports.


Niyigena Ebenezeri yishimira igitego yatsinze

