Uyu mukino watangiye ikipe ya Gasogi United iri hejuru ndetse ari na ko igerageza uburyo bushingiye ku gutera amashoti maremare yarekurwaga na kapiteni wayo Muderi Akbar.
Ku munota wa 21 Kiyovu Sports yashoboraga gufungura amazamu ku mupira wahinduwe neza ubundi Moise Sandja ashyiraho umutwe ariko umupira ukubita igiti cy’izamu.
Kiyovu Sports yakomeje gukina irusha Gasogi
United kugera imbere y’izamu noneho ariko umunyezamu Ndagijimana Leandre
agatabara. Ku munota wa 40 Kiyovu Sports
yarase igitego cyabazwe ku mashoti yikurikiranya Charif Bayo yarekuye ariko n’ubundi
umunyezamu wa Gasogi United aba ibamba.
Ku munota wa 45+2 Gasogi United yafunguye amazamu ku
gitego cya Kazibwe Faizo. Mu gice cya
kabiri n’ubundi Gasogi United yaje isatira ishaka igitego cya kabiri. Uburyo
bwa Kiyovu Sports bwabonwaga n’abarimo Cherif Bayo, gusa Ndagijimana Leandre akomeza gukora akazi neza.Kiyovu Sports yakoze impinduka mu kibuga ngo
ishake uko yakwishyura.
Ku munota wa 84 Gilbert Fils wa Kiyovu Sports yarase igitego kidahushwa ku mupira yari abonye arebana n’izamu ryambaye ubusa, gusa ashyiraho umutwe umupira unyura hejuru.
Umukino warangiye Gasogi United itsinze
1-0 ihita ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 15 mu gihe Kiyovu Sports yo
yakomeje kuba ku mwanya wa 7 n’amanota 10.
Imikino ya shampiyona izakomeza ku munsi w'ejo aho
Bugesera FC izakira Rutsiro FC, Musanze FC yakire APR FC, Amagaju FC yakire
Etincelles FC, Marine FC yakire Gorilla FC naho Police FC yakire Gicumbi FC.


Gasogi United yatsinze Kiyobu Sports ihita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona
