Muri Sinema, Gasigwa yibanda cyane ku kugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa. Amaze gukora filime esheshatu, aho eshanu muri zo zigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Izo filime ze esheshatu ni “Izingiro ry’Amahoro” igaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe, igashyirwa mu bikorwa na Leta ya Habyarimana n'Interahamwe ndetse n’uko yahagaritswe n'ingabo zari iza RPA.
Indi filime ye ni “L’abcès de la vérité” igaragaza uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari kandi filime yise “Miracle and The Family” ivuga uko abagore bishwe bakanafatwa ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Filime ya kane yayise “Urantokoza” ivuga ku iyicwa ry'abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi [abana bari bafite imyaka 14 no munsi yayo], ikanagaruka ku iteshagaciro ryakorewe ababyeyi babo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Filime ya gatanu yayise “Dr. Tito Rutaremara” naho iya gatandatu yitwa “Icyo Bisaba Ngo Bibone mu 2050”.
Filime "Icyo Bisaba ngo Bibone mu 2050", yerekana n’ibibazo bigomba gushakirwa ibisubizo na Leta y’u Rwanda kugira ngo Abenjeniyeri bigira mu Rwanda babashe kwibona ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo. Ni filime izwi ku izina rya "Engineering in Rwanda".Mu minsi micye ishize, Gasigwa yakoze filime mbarankuru yise "When the Hills Remember" y'iminota 17 ivuga uko Abagogwe bahoze batuye muri Komini Nkuri mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, bishwe urupfu rw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni filime yakozwe igamije kugaragaza ishusho ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gace ka Bigogwe. Iyi filime iherekejwe n’igitabo cyanditswe na Dr. Apollinaire Munyaneza, ari na we 'Producer' w'iyi filime.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Gasigwa Léopold yatangaje ko ari gukora kuri filime nshya yise “Rwanda Resilience”, izasohoka muri iyi minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi filime izibanda ku bushobozi u Rwanda rufite bwo kongera kwiyubaka no gukomeza ubuzima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: "Ni filime y'isaha imwe igizwe n'ibyiciro bitatu by'ingenzi: Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba batubwira uko bayikoze biyumva, bakanatubwira uko biyumvaga ubwo Inkotanyi zari zimaze kubata muri yombi.
Ikindi cyiciro cya kabiri ni icy'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, baba batubwira uko bari bamerewe muri Jenoside, n'uko biyumvaga Inkotanyi zimaze kubabohora.
Icyiciro cya gatatu ni icy'abana batagize ibyago byo kubona Jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa se ngo bayikorerwe, baba batubaza uko byari bimeze, uko byagenze kugira ngo Abahutu bice Abatutsi. "
Iyi filime "Rwanda Resilience” itegerejweho kuzaba igikoresho gikomeye mu gukomeza gusigasira amateka asharira y'u Rwanda no kwigisha abato n’abakuru amateka nyakuri yaranze u Rwanda.
Imbarutso y'ishingwa ry'umuyoboro wa Youtube witwa "Enjoy Africa Tv"
Filime nyinshi za Gasigwa Léopold ziboneka kuri shene ya Youtube yitwa Enjoy Africa TV. Asobanura ko yashinze uyu muyoboro agamije gusangiza isi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’urugamba rwo kuyihagarika ndetse no kubohora u Rwanda.Asobanuye impamvu yabimuteye, Gasigwa yavuze ko nk'umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, "mba numva ari inshingano zanjye gutanga umusanzu wo kubungabunga ariya mateka, kugira ngo abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi n'abakerensa urugamba rw'Inkotanyi rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, nzagire uruhare mu gutanga umusanzu wo kubona ibimenyetso bizarwanya abo bacyiyumvamo ibitekerezo bya Hutu Power no kuba bumva bakongera bakica Abatutsi. Ni icyo cyatumye nshinga Enjoy Africa Tv, ni wo murongo w'ibiganiro binyuraho, ni na byo bizahora binyuraho, n'ubu tuvugana ni byo ngiyemo mu ntara y'Amajyepfo".
Gasigwa Leopard avuga ko kuri Enjoy Africa Tv, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bayifata nk'"Umuvuduko wa Jenoside yakorewe Abatutsi", kuko avuga ko na mbere ya 1994, "Jenoside yakorewe Abatutsi yarakorwaga". Ati: "Bagendaga bica Abatutsi gacye gacye cyangwa se uruhongohongo ariko tariki ya 7 Mata 1994 yabaye indunduro ya Jenoside yakorewe Abatutsi".
Ubutumwa bw'ihumure bwa Gasigwa ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu butumwa bwe bwo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gasigwa Léopold yabasabye kujya bishimira cyane ko bafashe Leta, ati: "Bajye bibuka y'uko twarokotse ziriya ntagondwa z'Abahutu zitarabishakaga kuko intego yabo yari ukudasigaza n'umwe, ubwo rero twarokotse abajenosideri batabishaka. Icyo kijye kibashimisha.
Icya kabiri, bajye bishimira ko twafashe Leta. Abateguye n'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bafashe Abatutsi bo mu Rwanda bafata n'Inkotanyi, twese batwita Inyenzi, wavuga Inkotanyi wavuga Inyenzi kikaba ari icyita rusange cy'ugomba kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo rero ni ukuvuga ko niba FPR Inkotanyi yarafashe Leta, abo bantu bose bari muri uwo mutaka bashyizwemo n'abajenosideri, ni ukuvuga ngo twese twafashe Leta. Ibyo bintu uko ari bibiri bijye bibashimisha, hanyuma bumve ko bakomeye."
Yakomeje ashimangira imbaraga z’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko "bakwiye gushimishwa n'uko bafite Leta ikomeye, ku nguni zose ino Leta irakomeye. Haba muri dipolomasi, haba muri politike muri rusange, haba mu nzego z'umutekano, u Rwanda rurakomeye, ibyo bijye bibashimisha".
Yongeyeho ati: "Ikindi banezezwe no kuba imyaka 32 irangiye, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'Inkotanyi, banezezwe no kuba RDF n'izindi nzego z'umutekano baraducungiye umutekano ku buryo nta wongeye kwicwa azizwa ubwoko, azizwa ngo ni uyu n'uyu. Nta muntu ukizira ubwoko, akarere,..
Hanyuma ikindi bajye banezezwa n'uko twashibutse, bajye banezezwa n'ibyiza Inkotanyi zatugejejeho. Tujye twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, twubaka n'ubuzima, n'insanganyamatsiko ni ko ivuga 'Kwibuka Twiyubaka', ariko noneho tujye twibuka tuniyubaka, turyoherwe n'ubuzima kubera ibyo bintu byose maze kuvuga haruguru."
Gasigwa arakomeza ati: "Jenoside yakorewe Abatutsi tuyibuke ariko itadushegesha kuko kudushegesha tuba turimo dufasha abajenosideri kubatera inkunga y'umunezero kuko bashakaga ko dushira. Niba twararokotse rero tugomba kubaho kandi neza kuko ikintu kibabaza abajenosideri ni ukutubona tubayeho neza, tubayeho twishimye".
Yashimiye kandi Abahutu batagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agira ati: "Ndashimira bariya bahutu bose badufashije kugira ngo byibura hagire n'umwe urokoka. Bose bose ndabashimira". Yavuze ko kuri Enjoy Africa Tv hari n'abo yagiye aganira nabo akabashimira ku bwo kutijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yunzemo ati: "Inkotanyi bo sinkunda kubashimira cyane kuko ni umuryango, Inkotanyi ni umuryango wacu, ni mu rugo ariko ubwo barabyumva nyine mu rugo icyo bivuze. Dusenyera umugozi umwe, Inkotanyi nyine ni ubuzima".
Yageneye kandi ubutumwa urubyiruko n’abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agira ati: "Bagerageze kubaka ubumwe bwabo, ntibagahe amatwi bariya bapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi".
Yasabye aba bana kudashyira mu bikorwa ibyo babwirwa n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko abana barebwa cyane n'ubu butumwa ari abavuka mu miryango y'ababyeyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, "usanga barafashe uruhande rwa ba se na ba nyina bari barimo".
Ati: "Bariya bana barimo barikururira umuvumo. Jenoside ni ikintu kibi cyane, kwitwa umujenosideri ni ikintu kibi cyane, kandi bamenye ko niba bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo nabo ni abajenosideri kuko gupfobya no guhakana Jenoside ni imwe muri 'elements' zigize Jenoside. Niba bari muri uwo murongo w'abapfobya n'abahakana nabo baba bari kwishyira mu gatebo k'abajenosideri."
Gasigwa yakoze filime mbarankuru yise "When the Hills Remember" y'iminota 17 ivuga uko Abagogwe bahoze batuye muri Komini Nkuri mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, bishwe urupfu rw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Gasigwa Léopold (ibumoso) hamwe na Mpabanzi Tharcisse (iburyo) wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bigogwe
REBA FILIME MBARANKURU "WHEN THE HILLS REMEMBER" YA GASIGWA
REBA FILIME MBARANKURU "URANTOKOZA" YA GASIGWA LEOPOLD
