Gasasira Clémence wakuze yumva azaba umuraperi yinjiye muri Gakondo atangirana indirimbo "Urutazashira"

Imyidagaduro - 19/09/2025 3:32 PM
Share:
Gasasira Clémence wakuze yumva azaba umuraperi yinjiye muri Gakondo atangirana indirimbo "Urutazashira"

Umunyempano mushya mu muziki nyarwanda, Gasasira Clémence, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere y'amashusho yise "Urutazashira" anateguza umuziki mwiza ndetse n'amagambo akomeye y’“Ubutumwa bwiza” bwa Yesu Kristo.

Gasasira Clémence ni umukobwa wakuriye mu mujyi wa Gisenyi, ubu akaba atuye mu Mujyi wa Kigali. Yize amashuri abanza mu mujyi wa Gisenyi, ayisumbuye ayakomereje muri Collège de la Paix, aminuriza muri ULK. Yakuriye mu rusengero, aho yari umuririmbyi kuva kera, akaba yarakunze kuririmba kuva akiri muto.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Gasasira Clémence yavuze ko kera akiri umwana yumvaga azaba umuraperi ariko amaze gukura birahinduka. Ati: "Nakuze numva nzaba umuraperi, ariko uko nakuze nabonye ko nzakorera Imana. Ni ko kujya muri korali y’abana, nkura ndirimba mu makorali no mu matsinda atandukanye nka Grace Room na True Promise."

Yakomeje agira ati: "Nahoranaga inzozi zo guhembura benshi binyuze mu ndirimbo, ariko nabonaga bitoroshye kuko ntarinzi kwandika indirimbo, kandi nari umunyeshuri. Ariko Imana yampaye amahirwe yo gusobanukirwa “Ubutumwa bwiza”, mbona uburyo nandika indirimbo, ndetse menya urukundo nakunzwe na Yesu Kristo."

Gasasira Clémence umaze kubaka izina mu kuririmbira abageni, yavuze ko byatangiye akiri umunyeshuri "ariko ndagije ishuri [nize finance], ntangira gutekereza ukuntu ibyo nize nabibyaza umusaruro nkoresheje impano, ni bwo natangiye kwiga indirimbo za gakondo noneho mbitangira gutyo. Ni ibintu maze gushyira ku rwego rwiza bimviramo akazi kandi keza nkunda cyane". 

Yagarutse ku ndirimbo ye ya mbere yise "Urutazashira" avuga ko yayanditse igihe gito nyuma yo kumenya neza no kwizera “Ubutumwa bwiza". Ati: "Ntangira kubona urukundo rukomeye nakunzwe na Kristo, kera ko nubwo nari Umwanzi w'Imana ariko we yarankundaga, yahoraga ateze amaboko ngo ninihana nkizera azankiza".

Ibyanditswe byo muri Bibiliya yakoresheje muri iyo ndirimbo ni: Abefeso 2:8 havuga ko "twakijijwe n’ubuntu bwa Kristo, bitavuye mu mirimo ahubwo ari impano ikomeye y’Imana"; Yohana 3:16; Yeremiya 31:3 na Yohana 4:9. Ati: "Ibi byose bigaragaza urukundo rw'Imana, icyo ari cyo n'uko ari rwo rwaduhaye agakiza".

Uyu mukobwa wihebeye injyana Gakondo, yateguje imishinga myinshi mu gihe kiri imbere, ati: "Mwitegure byinshi byiza: Umuziki mwiza n’amagambo akomeye y’“Ubutumwa bwiza” bwa Yesu Kristo. Kandi iyo umuntu atangiye uru rugendo, ntabwo ahagarara."

Abahanzi nemera ku isi ni benshi cyane -  Gasasira Clémence

Gasasira Clémence yinjiye byeruye mu muziki gakonda atangirana indirimbo "Urutazashira"

REBA INDIRIMBO NSHYA "URUTAZASHIRA" YA GASASIRA CLEMENCE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...