Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Bibungo intero ni imwe ni ugukomeza gutera ikirenge mu cya Nyakubahwa Chairman w’Umuryango akanaba Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, watangije gahunda ya Gira Inka.
Ubwo ibikorwa by’umuganda wakorewe mu ngo cyari kigeze ku musozo, Umuyobozi w’Umudugudu wa Bibungo, mu Kagali ka Nzove, Umurenge Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge yashyikirijwe inka yagenewe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.
Inka yahawe ikaba ikomoka ku yahawe Bugira Leonard, wari warorojwe mbere n’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Bibungo, uyu Muyobozi w’Umudugudu yahawe inka nk'ishimwe ry’uburyo ari umuturage w’indashyikirwa.
Iki gikorwa kiri mu gukomeza gushyigikira gahunda ya Gira Inka ariko byihariye kinatuma abaturage barushaho kugira ishyaka kugira ngo bazatoranywe nk’Indashyikirwa. Umwe mu baturage yagize ati”Ngiye gukora ibishoboka byose kugira ngo nanjye nzabe indashyikirwa mu guharanira ubumwe n'iterambere kugira ngo nanjye nzorozwe ubutaha.”
Gasangwa Roy Valency umwe mu batangije gahunda yo guhana inka y'urukundo muri aka gace, yatangaje ko bazakomeza gufatanya mu kunga ubumwe no gukomeza gutanga inka buri mwaka nk'uko Perezida Kagame akaba na Chairman w'umuryango wa RPF Inkotanyi yabitangije.
Iki gikorwa ni urugero rwiza muri gahunda y’iterambere ryifuzwa no guhitamo ahazaza heza habereye buri munyarwanda kugera ku byiza ntawusigara inyuma. Iki gikorwa cyanitabiriwe n’urubyiruko n’abagize itorero ryasusurukije abantu mu mbyino.
Nyuma yo gusoza umuganda wabereye mu rugo umuhango wo gutanga inka wabanjirijwe n'umukino wahuje Bibungo A na Bibungo B aho bibungo A yatsinze 4-0. Ikipe yatsinze yo muri Bibungo A yahawe ibihumbi 100 Frw naho mu bagore baturuka muri Bibungo B nibo batsinze mu mukino wo guhererekanya agati bahembwa nabo ibihumbi 100 Frw.
Munyazikwiye Faustin yahawe inka n’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi
Nyuma y'umuganda habaye umukino wahuje Bibungo A na Bibungo B