Gasabo: Umusore yuriye ipiloni agera mu bushorishori ashaka kwiyahura "kubera guterwa indobo"

Urukundo - 10/07/2026 6:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Gasabo: Umusore yuriye ipiloni agera mu bushorishori ashaka kwiyahura "kubera guterwa indobo"

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Nyakanga 2026, umusore wavugaga ko yabenzwe n'umukobwa bakundanaga ndetse ngo akaba yaramukuriyemo inda, yuriye ipiloni y'amashanyarazi ashaka kwiyahura, abaturage baratabara baburizamo uwo mugambi we.

Ibi byabereye mu Murenge wa Bumbogo muri Gasabo mu Mujyi wa Kigali aho uyu musore yimanitse ku ipiloni y’amashanyarazi, bigakekwa ko yashakaga kwiyahura nyuma y'ibibazo byari byamurenze bijyanye n'urukundo ndetse n'ubuzima bwo muri Kigali.

Mu kiganiro na InyaRwanda, umwe mu baturage bari aho ibi byabereye, yavuze ko umugambi w'uyu musore waburijwemo n'abaturage bahuruye ubwo bamubonaga ayibararaba bakamwingingira kumanuka akabanza kubatsembera kugeza ayigeze ku gasongero.

Ubwo yuriraga, ngo yavugaga ko agiye kwiyahura kubera ko umukobwa bakundana yamwanze - ibizwi cyane nko guterwa indobo, akongeraho ko iwabo (iwabo w’umusore) bamwambuye amafaranga ibihumbi 500 Frw.

Uwo musore yavugaga kandi ko uwo yitaga umukunzi we ashobora kuba yaramukuriyemo inda, kuko ngo yagiye amubwira ko atwite kuva kera ariko inda akayibura, akaba ari ho ahera avuga ko yamukuriyemo inda.

Amakuru avuga ko ibyo ari byo byamuteye gushaka kwivutsa ubuzima, ariko abaturage barahagoboka batabaza inzego z'umutekano, uwo mugambi uburizwamo kuko byarangiye amanutse ava mu bushorishori bw'ipiloni.

Ubwo abaturage bamubonaga yurira iyo piloni bahise bahamagara Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe ingufu, REG, ikupa amashanyarazi ndetse bahuruza inzego z’umutekano kugira ngo babafashe gukumira ko uwo musore yiyahura. 

Mu mashusho InyaRwanda yabashije kubona humvikanamo amajwi y'abaturage bingingaga uyu musore bati "Wakwihanganye ukagarukira ahongaho". Yabimye amatwi akomeza kurira ipiloni arinda agera mu bushorishori. Nyuma yaho ariko yaje kumanuna ubwo inzego z'umutekano zari zihageze.

Twagerageje kuvugisha Umujyi wa Kigali, duhamagara Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali ndetse n'Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ariko twageze aho dutangaza iyi nkuru bataradusubiza.


Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...