Gasabo: Amarangamutima ya Munyakayanza Calixte wongeye gutorwa nyuma y'imyaka 10 ayobora Umudugudu

Amakuru ku Rwanda - 24/10/2026 5:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Gasabo: Amarangamutima ya Munyakayanza Calixte wongeye gutorwa nyuma y'imyaka 10 ayobora Umudugudu

Nk’uko byagenze mu gihugu hirya no hino, habaye amatora yo mu nzego z’ibanze aho amatora yahereye ku bayobozi b’umudugudu akazakomeza kugeza ku rwego rw’Akarere.

Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze mu Mudugudu wa Ruhetse naho habereye amatora yo kwihitiramo Umuyobozi w’Umudugudu ubabereye ndetse uzakomeza kubafasha kugera ku ntego z’Igihugu.

Munyakayanza Calixte ni we wari umuyobozi w’umudugudu muri manda ebyiri zitambutse akaba yongeye kugirirwa icyizere n’abaturage ayoboye imyaka irenga icumi bamwongeza indi myaka itanu yo muri iyi manda nshya.

Nyuma yo gutorwa, Munyakayanza Calixte yashimiye cyane abamutoye abizeza ko bazakomeza gufatanya mu kubaka Igihugu ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo basabwa byose kugira ngo Igihugu gitere imbere.

Yavuze ko kuba yongeye kugirirwa icyizere agatorwa bigaragaza ko abaturage bashimye uburyo bakorana kandi ko abishyize hamwe nta kibananira akaba ariyo mpamvu yabijeje gukomeza gushyira hamwe.

Ati: “Ibi bigaragaraza ko abishyize hamwe nta kibananira kandi ko ibyo twakoze mu myaka yatambutse tuzakomeza kubikora. Hari aho twari tugejeje hari n’aho twifuza kugera. Nakwizeza abaturage bo muri uyu mudugudu ko ibyo tutari twashyira ku murongo aribwo tugiye kubishyiraho dufatanyije.”

Munyakayanza Calixte yishimiye ko agiye kuyobora umudugudu muri manda y'imyaka itanu akaba ari nyuma y'uko yari amaze kuwuyobora imyaka 10


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...