Bamwe mu bageze aho aya makuba yabereye bavugaga ko urupfu rw'uwo mugabo w'imyaka 50 y'amavuko wakoraga mu gikoni cyo muri ako kabari, rwaturutse ku makimbirane aganisha ku kurwana yatumye akubitwa icupa agahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yemeje ayo makuru, avuga ko ukekwaho icyo cyaha yatawe muri yombi ndetse iperereza rikaba ryatangiye ngo hamenyekane ukuri.
Ati: "Ni byo koko uriya mugore uri mu kigero cy’imyaka 34 yafashwe arafungwa, akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo w’imyaka 50 wari mucoma. Iperereza ryahise ritangira ku cyateye uku gushyamirana."
CIP Ngirabakunzi yanaboneyeho gusaba abaturage kwirinda urugomo n’ibisindisha kuko ari byo akenshi bibatura mu byaha.
Mu Rwanda, icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake gihanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Umuhamwe n’iki cyaha ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Muri iri tegeko kandi, biteganywa ko umuntu wese wica undi bimugwiririye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu kuva ku bihumbi 500Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.
Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda
