Gakenke: Abahinzi bahangayikishijwe n'indwara ya kirabiranya iri kwibasira inanasi zabo

Amakuru ku Rwanda - 06/07/2026 12:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Gakenke: Abahinzi bahangayikishijwe n'indwara ya kirabiranya iri kwibasira inanasi zabo

Bamwe mu bahinzi bo mu Mirenge ya Gakenke, Gashenyi na Mataba bakora ubuhinzi bw'inanasi bibumbiye muri Cooperative des Agriculteurs des Fruits de Gakenke, COAFGA, barasaba inzego zibishinzwe ko zabafasha gukemura ikibazo cy'indwara ya kirabiranya yibasira inanasi zabo ikangiza umusaruro.

Igihingwa cy'inanasi ni kimwe mu bibumbatiye iterambere n'ubukungu bw'abahinzi bo mu Karere ka Gakenke kuko mu mirenge 19 ikagize umunani muri yo zeramo n'ubwo abazihinga bavuga ko kirabiranya yatangiye kuzibasira.

Abagaragaje iki kibazo ni abo muri COAFGA igizwe n'abanyamuryango 97 bahinga inanasi ku buso bwa Hegitari 4 mu Murenge wa Gakenke.

Twagirimana Céléstin ni umwe muri bo, yagize ati "Dufite imbagamizi z'ibyonnyi birimo imbeba n'inyoni zizirya ariko igikomeye ni indwara ya kirabiranya itangiye kwangiza inanasi zacu".

"Urayisarura ukabona imeze nk'izindi ariko wayihata ugasanga imbere yarangiritse. Biduteza igihombo kuko uba waziguze bisaba ko tumwongereraho izindi zo kwishyura izapfuye."

Nyirangirimfura Esperence, nawe yagize ati "Ubuhinzi bw'inanasi bumaze kunteza imbere kuko ni bwo nkuramo ibigomba kuntungira umuryango no gukemura ibindi bibazo. Muri iyi minsi hari kuzamo kirabiranya ku buryo umusaruro uri kugabanyuka. Turasaba leta ko yadufasha tukarandura iyi ndwara."

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, avuga ko ikibazo cy'iyi ndwara bari gukorana n'inzego zishinzwe ubuhinzi kugira ngo gishakirwe umuti ariko ko hari n'ingamba zo kongera ubuso buhingwaho inanasi kugira ngo umusaruro wiyongere no gushaka imbuto nshya kandi zishobora guhangana n'ibihe.

Ati: "Ikibazo cy'iyo ndwara twakimenyesheje abashinzwe ubuhinzi kandi turi gukorana ngo gishakirwe igisubizo kuko hari ubwo imbuto isanzwe ishobora guhura n'uburwayi hagashakwa iyisimbura."

"Dufite amasoko menshi icyo dushishikariza abahinzi ni ukongera ubuso bahingaho kugira ngo n'iziba zarwaye zirandurwe ariko umusaruro ntugabanyuke."

Akarere ka Gakenke gatuwe n’abaturage bagera ku 389,110, muri bo 92.2% bakora ubuhinzi bwibanda ku bihingwa birimo ibigori, ibishyimbo, inanasi, ibisheke, imboga, imbuto, kawa n’ibindi.

Abahinzi b'inanasi bo muri Gakenke barasaba inzego zibishinzwe ko zabafasha gukemura ikibazo cy'indwara ya kirabiranya yibasira inanasi zabo ikangiza umusaruro


Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...