Gahongayire yasutse amarira mu gusezera kuri Gisèle anahiga kuzishyurira ishuri umwana yasize

Iyobokamana - 19/09/2022 11:06 AM
Share:
Gahongayire yasutse amarira mu gusezera kuri Gisèle anahiga kuzishyurira ishuri umwana yasize

Mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Gisèle Precious cyabaye ku cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, Aline Gahongayire yavuze uburyo yakundaga cyane Gisèle anemera mu ruhame kuzishyurira ishuri umwana asize.

Ku isaha ya saa cyenda z'amanywa ni bwo igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Gisele Precious cyatangiye. Cyabereye kuri ADEPR Proise Gisenyi. Aline Gahongayire uri mu bitabiriye iki gitaramo, yasutse amarira avuga ko yitangiye amashuri y'umwana wa Gisele Precious, ashimangira ko mu gihe agihumeka, ntacyo umuryango we uzamuburana.

Mu ijambo yahawe nyuma y'indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, Aline Gahongayire, atazuyaje yavuze ko yasangiye ibihe byiza na Gisele Precious, avuga ko yamuhaga impano zitandukanye zirimo indabyo n'izindi zitandukanye. Yavuze ko ashenguwe no kuba agiye kumuha  impano adahari.

Mu magambo yuzuye amarira, Gahongayire yagize ati "Gisele Precious yari umudamu w'umunyembaraga. Namumenye mbere cyane ndetse tunagirana ibihe byiza. Indabyo mwabonye zari nke, hari nyinshi namuhaye. Twari dufitanye imishinga ariko nzakora uko nshoboye mubere aho yakabaye ari".


Aline Gahongayire yavuze ko azarihira amashuri y'umwana wa Gisele Precious.

Yakomeje ati "Mu by'umukuri, ndasaba umugabo wa Gisele Precious, kuzajya anyisanzuraho, tukaganira. Umwana we ntabwo azigera abura amata, ntabwo azabura kwiga mu ishuri ryiza mu gihe nzaba nkiriho nkiri mu mwuka w'abazima".

Niyonkuru Innocent, umugabo wa Gisele Precious, yasobanuye uko bamenyanye, avuga ko bahuye muri 2013

Nyuma y'ubuhamya bwa Aline Gahongayire, hakurikiyeho indirimbo yo mu gitabo yahuriwemo n'abahanzi bose bitabiriye uyu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Gisele Precious. Aba bahanzi, bavuze ko babanye na Gisele Precious kandi ko bamukundaga cyane. Bamwe muri aba bahanzi harimo abo basenganaga, abo baririmbanaga, ndetse n'abo babanye mu buryo butandukanye.

Umubyeyi wa Gisele Precious (Se umubyara), yavuze ko Gisele Precious yari umwana wa 6 mu bana yabyaye. Yavuze ko yamwise izina 'Nyiransabimana', gusa Gisele Precious, arabyanga, avuga ko akwiriye gukomeza kwitiranwa na se umubyara akuraho 'Nyira', yitwa Nsabimana.

Uyu mubyeyi yabanje kuvuga ku mateka y'umuryango we, avuga uko abana be bagiye bavuka. Mu magambo ye ku mukobwa we yagize ati: "Gisele Precious yakuze akunda umuziki cyane, akenshi yitangiraga umuziki, kugeza ubwo yansabaga n'amafaranga yo kwishyura abamucurangiye nyamara abandi bari kwishyurwa n'itorero. Ntabwo yakoraga umuziki usanzwe wo kubona amafaranga, Gisele Precious, yakoraga umuziki wo gukiza imitima y'abantu".

Yakomeje avuga ko ubwo Gisele Precious yatangiraga ubuhanzi, yamubwiraga ko ibye bitazagera kure bitewe n'umuhate n'umurava yagiraga wanatumaga akoresha amafaranga menshi mu gufasha.

Umugabo wa Gisele Precious ariwe Niyonkuru Innocent, yasobanuye inzira y'urukundo yanyuranyemo n'umukunzi we. Yahamije ko mu byo ashimira Gisele harimo ko yari amaze kumubwiriza ubutumwa bwiza akaba yari amaze kugera ku rwego rwiza mu gakiza.

Mu gahinda kenshi, Innocent yatangaje ko urukundo yakundaga umugore we rutangaje, gusa avuga ko azakomeza kumukunda na cyane ko yizeye ko yagiye aheza. Avuga ku mwana babyaranye, yasobanuye ko yavukiye amezi arindwi, gusa ngo uko Gisele Precious, yagiye amwitaho yakomeje gukura neza, akaba amumusigiye afite ubuzima bwiza kandi n'ibiro bimaze kwiyongera.

Ati:"Yambwiye byinshi, yapfuye amaze kurya ubwo yajyaga mu bwogero nkumva arampamagaye ngo "Cher", namugeraho nkasanga apfukamye, twamugeza kwa muganga bakatubwira ko yashizemo umwuka. Yari umugore mwiza kuri njye kandi azahora afite umwanya wa mbere".

Iki gitaramo cyabaye kuri iki cyumweru, cyiswe "Gisele Precious Farewell Concert". Cyitabiririwe n'abahanzi barimo; Alexis Dusabe, Bosco Nshuti, Aline Gahongayire, Esther Niyifasha, Precious Band, Bethel choir , MD, Titus Titus, Mama Music, Timamu, Stella Manishimwe na Bethlehem choir.


Thacien Titus ni umwe mu bahanzi baririmbye indirimbo yahuriwemo n'abahanzi bose 

Kuru uyu wa mbere tariki 19 Nzeri 2022 ni bwo Gisele Precious ashyingurwa. Kuri gahunda, Saa mbiri zuzuye za mu gitondo, bafashe umubiri we ku bitaro bya Gisenyi, saa tatu zuzuye bakomereza mu rusengero rwa ADEPR Paroise Gisenyi, hanyuma saa munani zuzuye nibwo haba umuhango wo kumushyingura mu irimbi rya Rugerero. Gukaraba birabere kuri ADEPR Paroise Gisenyi.



Se wa Gisele yatanze ubuhamya bukomeye ku mukobwa we witabye Imana akiri muto 



Abahanzi batandukanye bagaragarije urukundo umuryango Gisele Precious asize


AMAFOTO: Kwizera Jean de Dieu InyaRwanda.com (Rubavu)


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...