Padiri Hagenimana yabwiye INYARWANDA
ko mu 1987 ari bwo yahimbye iyi ndirimbo ‘Dore inyange yera de’ ubwo yari
akirangiza iseminari ntoya ya Rwesero.
Avuga ko ari igisingo cy’umwana utewe
ishema n’umubyeyi we [Bikira Mariya]. Aramurata ubwiza kandi akamurata ubutoni
yagize ku Mana ‘we wagiriwe umugisha wo kuba Nyina wa Jambo, rya zina
yaduhishuriye mu mabonekerwa y’i Kibeho’.
Uyu muhanzi avuga ko uretse
kugaragaza ubutoni bwa Bikira Mariya muri iyi ndirimbo ‘harimo no kurata isano
iri hagati yacu n’umubyeyi wita ku bana be bamwiyambaza mu rugamba rwo kunyura
Imana no gutsinda ikibi’.
Hagenimana amaze igihe kinini
ari umwanditsi w’indirimbo zakunzwe. Ni we wahimbye indirimbo nka ‘Roho w’Imana
ngwino’, ‘Ni wowe rutare rwanjye’, Nimwishime munezerwe’, ‘Mariya Nyina w’umwami’,
‘Nguyu umugati’ n’izindi nyinshi zikoreshwa muri Liturujiya no mu bitaramo
harimo n’izo mu zindi ndimi.
Hagenimana ni umusaserdoti wa
Diyosezi ya Ruhengeri ukorera ubutumwa muri Ines Ruhengeri nk’Umuyobozi w’iyo
Kaminuza y’Ubumenyingiro.
Asanzwe azwiho kuba umuhanzi w’indirimbo
z’Imana zitandukanye, cyane cyane zifite injyana ivoma mu muco Nyarwanda.
Umuyobozi w’itsinda ‘Catholic all
Stars’, Emmy Pro yabwiye INYARWANDA ko bashimira Aline Gahongayire wabafashije
gusubiramo iyi ndirimbo yamamaye muri Kilizaya Gatolika kuva mu myaka 35 ishize
ihimbwe na Padiri Fabien.
Avuga ko Gahongayire yabateye
umuhate, kandi aritanga mu ikorwa ryayo. Ati “Ndashimira cyane abarimbyi bose
twakoranye kuri iyi ndirimbo, by’umwihariko Aline Gahongayire wahise wumva
igitekerezo cyacyu akaza kwifatanya natwe."
Yungamo ati “Ndashimira kandi Padiri
Fabien waduhaye uburenganzira bwo gusubiramo indirimbo ye. Nka Catholic all
stars intego dufite ni ugusubiramo indirimbo nk’izi tukazisubiza ubuzima,
zikongera kunogera abantu, bakazifashisha mu kuramya n’ahandi."
‘Dore inyange yera de’ ibaye
indirimbo ya kabiri Gahongayire akoranye na Catholic all Stars nyuma ya ‘Byose
bihira abakunda Imana’ ya Sr Kamana.
Ubwo bashyiraga hanze iyi ndirimbo mu
ntangiriro za Werurwe 2022, Gahongayire yabwiye INYARWANDA ko yishimiye ‘gukorana
n’abamamaza ubutumwa bwiza’.
Uyu muhanzikazi yavuze ‘nahamagariwe
kuramya Imana mu kuri no mu mwuka’. Avuga ko iyi ndirimbo ‘Byose bihira
abakunda Imana’ atari ayizi, ariko ko yamubereye indirimbo y’umutima nyuma y’uko
ayumvise.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo ‘Dore
inyange yera de’ yakozwe na Emmy Pro n’aho amashusho yakozwe na Aime Pride muri
Universal Records. 
Catholic all Stars bafatanyije na Aline
Gahongayire gusubiramo indirimbo ‘Dore Inyange yera de’ 
Abaririmbyi bagize iri tsinda bafite
intego yo gusubiza ubuzima zimwe mu ndirimbo zamamaye muri Kiliziya Gatolika

Indirimbo ya mbere ‘Byose bihira
abakunda Imana’ Gahongayire yakoranye na Catholic all stars’ imaze kurebwa n’abantu
barenga ibihumbi 230 
‘Dore Inyange yera de’ iri mu ndirimbo
zizwi cyane muri Kiliziya Gatolika. Imaze imyaka 35 ifasha Abakristu gusingiza
umubyeyi Bikira Mariya 
Umuyobozi wa Kaminuza ya Ines
Ruhengeri, Padiri Dr Fabien Hagenimana wahimbye indirimbo ‘Dore inyange yera de’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DORE NYANGE YERA DE’
