Gaëlle izina ry’umukobwa ukundwa

- 14/07/2021 9:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Gaëlle izina ry’umukobwa ukundwa

Menya aho izina rigezweho rya Gaelle rikomoka nicyo risobanura.

Gaëlle ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’Igifaransa aho risobanura umuntu utunganye kandi w’umutima mwiza, hari n'aho usanga risobanura umuntu udasanzwe.

Bimwe mu biranga Gaëlle

Usanga ari umukobwa mwiza, ufite uburanga kandi abantu bahita bamukunda iyo bamubonye. Akunda ibintu bijyanye n’ubwiza kuko yita ku buryo agaragara inyuma .

Aba yiteze ko abagize umuryango we bamurinda, bakamukunda kandi bakamuha umutekano kugira ngo abashe kubaho neza.

Arasabana kandi agakunda kuvugana n’abandi bari kumwe nawe. Aba ashaka kugera ku byo yifuza akoresheje kwihangana ndetse no kwitanga.

Iyo akiri umwana, yitwara bitewe naho ageze yaba ari mu bantu batuje agaceceka ariko yaba ari mu bantu basahinda nawe akaba nkabo.

Ubusanzwe ariko Gaëlle asa n’umuntu ujunjamye uvuga inshuro nke. Iyo atitaweho n’ababyeyi, ararwaragurika, aba yumva adakunzwe kandi bigira ingaruka ku buzima bwe.

Iyo abaye umugore hari ibintu bibiri biba bishoboka kuri we, ashobora kuba umugore wita ku nshingano ze cyangwa agahora yifata nk’umwana utazi inshingano ze.

Azi gucunga neza amafaranga, ni umuntu utajya yibabarira iyo yishe isezerano yahaye umuntu.

Ikosa ba Gaëlle usanga ikintu yari gukora uyu munsi ahisemo kuzagikora ejo hazaza.

Bamwe mu bantu bazwi bitwa iri zina

Gaëlle Adisson: Ni umuririmbyi, akaba n’umwanditsi wavukiye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, muri Leta ya New Jersey.

Gaëlle Mignot: Gaëlle Mignot yavutse tariki ya 26 Gashyantare 1987, ni umufaransa ukina Rugby.

Src:www.wikipedia.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...