Gad Rwizihirwa yateguje ibihangano bishya

Iyobokamana - 30/11/2025 8:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Gad Rwizihirwa yateguje  ibihangano bishya

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gad Rwizihirwa, wamamaye mu ndirimbo “Genda” na “Humura”, yavuze impamvu amaze igihe adashyira ahabona indirimbo nshya, anabwira abakunzi be ko hari byinshi bishya ari kubategurira.

Gad yemeza ko ni ubwo asa n’uwatuje mu muziki, atari uko yawuretse. Avuga ko hari inshingano zitandukanye zari zaramuhugije, ariko bidasobanuye ko yaretse gukora umuziki.

Ati: “Ni byo koko hashize igihe kirekire ntagaragara mu ndirimbo nshya. Byatewe no guhugira mu zindi nshingano zitandukanye, ariko umuziki wo sinawutererana. Ahubwo ndimo ndabategurira ibintu byiza.” 

Gad avuga ko ari gutegura indirimbo nyinshi ziri ku rwego rwo hejuru, zifite ubutumwa bwubaka, kandi buri wese azazisangamo. “Ndimo gutegura kubagezaho ibihangano byinshi kandi biteguye mu buryo butandukanye, buri wese akazisangamo. Ubutumwa bwiza ni yo ntero ikaba n’intego.”

Mu rwego rwo kutazongera gutinza abafana, Gad avuga ko umwaka wa 2026 uzatangirana n’indirimbo nshya nyinshi, zikoze neza kandi zifite ubutumwa bwiza. Ati: “Ndimo gutegura indirimbo nyinshi kugira ngo tutazongera gutinda, ndatangira gushyira hanze  ibihangano bishya mu mwaka wa 2026." 

Gad Rwizihirwa avuga ko ikintu gituma akomeza gukorana umwete ari ubutumwa bwiza yakira buri munsi buvuye mu bantu bumva indirimbo ze, buvuga ko hari icyahindutse mu buzima bwabo kubera uburyo indirimbo aririmba zibakora ku mutima.

Ati: “Hari abambwira ko babonye ibyiringiro cyangwa bagafata imyanzuro mishya mu buzima bitewe n’ubutumwa bumva mu ndirimbo. Iyo mbibonye mba numva ari inyungu ikomeye kurusha izindi zose.”

Nubwo Gad Rwizihirwa yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo nshya, yemeza ko umuziki utigeze uhagarara. Yijeje abakunzi be  ibihangano bishya mu ntangiriro z’umwaka wa 2026. Kugeza ubu avuga ko nta 'Management' ihamye aragira, ariko ashima Imana ikomeje kumushoboza. 


Gad Rwizihirwa yateguje ibihangano bishya

Gad Rwizihirwa ari gutegura indirimbo nyinshi ziri ku rwego rwo hejuru 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...