Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Gad B. Rwizihirwa yavuze ku rugendo rwe muri muzika, ibyo yishimira kurusha ibindi, ubutumwa atanga mu ndirimbo ze, ndetse anagaragaza icyerekezo afite mu myaka iri imbere.
Urukundo rwa muzika yarugize akiri umwana, nubwo icyo gihe atakundaga kuririmba muri za korali nk'uko bagenzi be benshi babigenzaga. Ibintu byahindutse ageze mu mwaka wa nyuma w'amashuri yisumbuye, aho yinjiye muri korali, urukundo rwa muzika rugatangira gukura cyane.
Ati: "Ngiye gusoza amashuri yisumbuye ni bwo ninjiye muri korali, maze kuva icyo gihe urukundo nkunda muzika rugenda rwiyongera cyane. Mu 2014 na 2015 natangiye kwandika indirimbo, ari na bwo nanditse indirimbo yanjye ya mbere. Kuva icyo gihe, muzika yabaye umuhamagaro n'inzira yo gukorera Imana."
Ibyo yishimira kurusha ibindi muri muzika
Uyu muhanzi usanzwe utuye muri Norway ariko muri iyi minsi akaba ari kubarizwa mu Rwanda, yavuze ko kimwe mu bintu bimushimisha cyane ari igihe igitekerezo cy'indirimbo gihindutse igihangano gifite ubutumwa. Yagize ati: "Iyo mbonye amarangamutima, melody n'amagambo bivuyemo igihangano gishya, bintera ibyishimo byinshi."
Yakomeje avuga ko nta kintu kimushimisha nko kuramya Imana akoresheje impano ye kugeza yibagiwe ibimukikije. Ati: "Nishimira cyane igihe intoki zanjye n'ijwi ryanjye bifatanyije mu kuramya Imana kugeza aho nibagirwa ibindi byose."
Yongeyeho ko ikindi kimukora ku mutima ari ukubona abantu bakorwaho n'Imana binyuze mu ndirimbo. "Kubona umuntu atangira kurira, kubyina, gusimbuka cyangwa gusingiza Imana nyuma yo gukorwaho n'ubutumwa bw'indirimbo ni kimwe mu bihe binshimisha cyane."
Yanagaragaje ko akunda cyane indirimbo zifite harmonie nziza, aho buri jwi riba rifite umwanya waryo kandi byose bikumvikana neza. Kugeza ubu, Gad B. Rwizihirwa amaze gusohora indirimbo eshatu zirimo: Humura, Genda na Agati
Avuga ko ubutumwa bwe bwibanda cyane ku gukomeza abantu no kubibutsa urukundo rw'Imana. Ati: "Ubutumwa bwanjye bwibanda ku rukundo rw'Imana, uburinzi bwayo no guhumuriza abantu, nkabongerera ibyiringiro."
Gad yavuze ko kuri ubu ari mu Rwanda aho afite imishinga itandukanye ijyanye na muzika. Yasobanuye ko icyifuzo cye ari ugukomeza gukora umuziki ufite intego, ukegera abantu kandi ukabafasha kwegera Imana.
Ati: "Mfite imishinga myinshi, yose ihuriye ku ntego yo gukorera Imana no gukorera abantu. Ndifuza gukomeza gukora muzika mu buryo bushya, gusurana n'abantu, kubegera no kubafasha binyuze mu butumwa bwiza no muri muzika ifite intego."
Mu myaka itanu arifuza kubara ubuzima bwahinduwe, aho kubara indirimbo
Gad yavuze ko mu myaka itanu iri imbere adashishikajwe no kuzaba amaze gusohora indirimbo nyinshi gusa. Ati: "Mu myaka itanu iri imbere, icyifuzo cyanjye si ukubara indirimbo gusa, ahubwo ni ukubara ubuzima zizaba zarahinduye."
Yongeyeho ko yifuza gusiga umurage wa muzika uzafasha abantu kwegera Imana. "Ndifuza kuzaba narubatse umurage wa muzika ufite intego, uvuga Kristo, ukora ku mitima y'abantu kandi ugasiga ibimenyetso biramba kuruta imyidagaduro y'igihe gito. Ndifuza ko abantu bazajya bibuka ko muzika ishobora kuba inzira yo kwegera Imana no guhindura ubuzima."
Uretse muzika, Gad B. Rwizihirwa yavuze ko akunda ibikorwa byose bimufasha gukura mu buryo bw'umwuka, ubwenge ndetse n'umubiri. Yize Business & Leadership, aniga Ubuvuzi, ari na byo bituma akunze gukora cyangwa gukomeza kwihugura muri izo nzego.
Kuri ubu atuye muri Norway, ariko akomeza gukorera umurimo w'Imana aho ari hose anyuze, akoresheje impano yo kuririmba no kwandika indirimbo zifasha abantu kwegera Imana no kongera ibyiringiro mu buzima bwabo.
Gad arifuza ko mu myaka 5 azaba abara ubuzima bwahinduwe, aho kubara indirimbo
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gad B. Rwizihirwa, ari kubarizwa mu Rwanda
Gad yateguje ibihangano bishya bihembura imitima
REBA INDIRIMBO "AGATI" YA GAD RWIZIHIRWA
