Ubusanzwe, Byiringiro ni umusore ugira urukundo, ukunda gusenga no guca bugufi. Ni umuramyi, akaba yarashyize hanze indirimbo ye ya mbere mu mwaka ushize. Afite inzozi zo kwamamaza ubutumwa bwiza, gutuma abantu bagira icyizere cy'ubuzima n'urukundo nk'uko Imana na yo ari urukundo.
Kuri ubu, Gad yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Nyizera,' yibutsa abantu kwizera Imana mu bihe byose. Mu kiganiro na inyaRwanda, yagize ati: "Hari iminsi abantu tugeramo tugafata Imana uko itari, tugakangwa n'ibyo tubonesha amaso ako kanya kwizera kukaba gucye, kandi imbere y'Imana birashoboka cyane."
Yavuze ko muri iyi ndirimbo yakuyemo isomo ry'uko ntawe ukwiye kurebera Imana mu byo akeneye, ahubwo akwiye kuyirebera mu byo yakoze. Yasoje asaba abantu kumva neza ubutumwa bw'Imana no kumushyigikira mu buryo bwose, ashimangira ko imbogamizi zose ahura na zo azifata nk'aho ari ikibazo cy'igihe gusa.
Gad Byiringiro yashyize hanze indirimbo yibutsa abantu kwiringira Imana muri byose
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA GAD BYIRINGIRO YISE "NYIZERA"