Gabrielle Cheyenne yasubije abamunenze nyuma yo kuzamuka ku rubyiniro mu gitaramo cya Usher

Imyidagaduro - 27/07/2026 2:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Gabrielle Cheyenne yasubije abamunenze nyuma yo kuzamuka ku rubyiniro mu gitaramo cya Usher

Gabrielle Cheyenne, umugore waciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara ubwo yazamukaga ku rubyiniro mu gitaramo cya Usher, yasubije abamunenze.

Mu butumwa yanyujije kuri Facebook, Gabrielle, wivuga ko ari umubyeyi ndetse akaba n’umuforomokazi, yavuze ko nta muntu wari kwanga amahirwe yo kuzamuka ku rubyiniro imbere y’imbaga y’abantu.

Yagize ati: “Nta muntu wari kwanga kuzamuka ku rubyiniro. Nasaga neza cyane. Mwagiraga ngo sinemere ko ibihumbi by’abantu bimbona kuri écran nini?”

Yakomeje avuga ko we na nyina bari baguze imyanya yegereye urubyiniro, izwi nka ‘floor seats’, ariko mbere y’uko igitaramo gitangira, ikipe ya Usher yabegereye ibimurira mu myanya ya VIP.

Gabrielle yavuze kandi ko abantu bazamurwa ku rubyiniro batabwirwa mbere uwo bagiye gusanga. Bityo, ngo na we ntiyari azi ko agiye guhura na Usher. 

Yongeyeho ko abantu bamunenga bari bamutegerejeho kwitwara mu buryo bw’urukundo na Usher, ariko we ibyo ntabyo yashakaga.

Mu bundi butumwa yasangije abakunzi be, Gabrielle yavuze ko icyifuzo cye cyari ukuzamurwa ku rubyiniro agahura na Chris Brown, aho kuba Usher.

Yagize ati: “Nagiye ku rubyiniro koko, ariko ntibakubwira uwo ugiye gusanga. Njye nifuzaga Chris Brown, Chris Brown wenyine.”

Mu gusubiza umwe mu bamwandikiye, Gabrielle yavuze ko atashakaga ko ibyuya bya Usher bimugwaho, anongeraho ko Usher ngo agaragara nabi iyo umurebeye hafi. Aya magambo yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’ibyo, yasangije amafoto ye kuri Instagram ayaherekeresha amagambo agira ati: “Nta cyo ibi bintwaye” (Unbothered), agaragaza ko atahangayikishijwe n’ibyo abantu bavuga.

Muri icyo gihe, nyina Alicia Fields-Ray n’abavandimwe be Tia Byrd na bo bamushyigikiye ku mbuga nkoranyambaga.

By’umwihariko, Tia Byrd yanenze bikomeye Usher, nyuma anasangiza abantu ifoto ya Gabrielle ari kumwe n’umugore wa Usher, Jennifer Goicoechea Raymond, nyuma yo kuva ku rubyiniro.

Gabrielle Cheyenne yasubije abamunenze nyuma yo kuzamuka ku rubyiniro mu gitaramo cya Usher


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...