Ubwo uyu mukino wa Premier Legue wakinwe ejo ku wa Kane wari ugeze ku munota wa 94, Conor Bradley yaryamye hasi agaragaza ko yagize ikibazo cy’imvune. Gabriel Martinelli yahise agenda amukubita umupira aranamusunika atekereza ko ibi uyu myugariro arimo arakora ari ugutinza iminota y’umukino kandi nyamara yari yavunitse cyane.
Ibi byahise birakaza abakinnyi ba Liverpool bashaka kurwana bisiga uyu rutahizamu wa
Arsenal ahawe ikarita y’umuhondo hamwe na Ibrahim Konate.
Conor Bradley yasohotse mu kibuga afashwe n’abaganga, nyuma aza kugaragara yambaye akuma gafasha ivi ndetse agenda akoresheje imbago.
Nyuma y’ibi, Gabriell
Martinelli nawe yahisemo gusaba imbabazi abinyujije ku rukuta rwe rwa
Instagram. Ati: “Njye na Conor twamaze kuvugana kandi namusabye imbabazi. Mu
by’ukuri sinari nzi ko yari yavunitse bikomeye. Ndicuza cyane ku byo nakoze
kandi ndamwifuriza gukira vuba.”
Mbere y’aya magambo ya Martinelli, umutoza wa
Arsenal Mikel Arteta yari yamwunganiye, avuga ko Martinelli ari umuntu mwiza
kandi ko bishoboka ko atari yamenye uko bimeze.
Yagize ati: ”Muzi Gabi uko ari, ni umuntu mwiza
cyane. Birashoboka ko atabonye neza icyabaye. Tuzabiganiraho ariko nizeye ko
atabikoze ku bushake.”
Ku ruhande rwa Liverpool, umutoza Arne Slot yavuze ko impungenge ari nyinshi ku mvune ya Bradley, avuga ko ashobora kumara igihe kinini adakina, bitewe n’ibizagaragazwa.

Gabriel Martinelli agerageza gusunika Conor Bardley

Conor Bradley yagize imvune ikomeye


Abakinnyi ba Liverpool bahise barakara ndetse bisiga bamwe bahawe amakarita y'imihondo
