Gabriel Martinelli yasabye imbabazi Conor Bradley ku byabaye Arsenal inganya na Liverpool

Imikino - 09/01/2026 9:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Gabriel Martinelli yasabye imbabazi Conor Bradley ku byabaye Arsenal inganya na Liverpool

Rutahizamu wa Arsenal, Gabriel Martinelli yasabye imbabazi myugariro wa Liverpool, Conor Bradley, nyuma y’uko amusunitse ndetse akamutera umupira mu mukino aya makipe yombi yanganyijemo 0-0 atazi ko yavunitse.

Ubwo uyu mukino wa Premier Legue  wakinwe ejo ku wa Kane wari ugeze ku munota wa 94, Conor Bradley yaryamye hasi agaragaza ko yagize ikibazo cy’imvune. Gabriel Martinelli yahise agenda amukubita umupira aranamusunika atekereza ko ibi uyu myugariro arimo arakora ari ugutinza iminota y’umukino kandi nyamara yari yavunitse cyane. 

Ibi byahise birakaza abakinnyi ba Liverpool bashaka kurwana bisiga uyu rutahizamu wa Arsenal ahawe ikarita y’umuhondo hamwe na Ibrahim Konate.

Conor Bradley yasohotse mu kibuga afashwe n’abaganga, nyuma aza kugaragara yambaye akuma gafasha ivi ndetse agenda akoresheje imbago. 

Nyuma y’ibi, Gabriell Martinelli nawe yahisemo gusaba imbabazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Ati: “Njye na Conor twamaze kuvugana kandi namusabye imbabazi. Mu by’ukuri sinari nzi ko yari yavunitse bikomeye. Ndicuza cyane ku byo nakoze kandi ndamwifuriza gukira vuba.”

Mbere y’aya magambo ya Martinelli, umutoza wa Arsenal Mikel Arteta yari yamwunganiye, avuga ko Martinelli ari umuntu mwiza kandi ko bishoboka ko atari yamenye uko bimeze.

Yagize ati: ”Muzi Gabi uko ari, ni umuntu mwiza cyane. Birashoboka ko atabonye neza icyabaye. Tuzabiganiraho ariko nizeye ko atabikoze ku bushake.”

Ku ruhande rwa Liverpool, umutoza Arne Slot yavuze ko impungenge ari nyinshi ku mvune ya Bradley, avuga ko ashobora kumara igihe kinini adakina, bitewe n’ibizagaragazwa.

Umukino wa Arsenal na Liverpool warangiye ari  0-0. Arsenal yakomeje kuyobora shampiyona y'u Bwongereza n'amanota 49 mu mikino 21 ikaba irusha amanota 6 Manchester City iyikurikiye, mu gihe Liverpool iri ku mwanya wa kane n'amatora 35 mu mikino 21. Imibare y'abasesenguzi igaragaza ko Arsenal ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya shampiyona.

Gabriel Martinelli agerageza gusunika Conor Bardley

Conor Bradley yagize imvune ikomeye

Abakinnyi ba Liverpool bahise barakara ndetse bisiga bamwe bahawe amakarita y'imihondo



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...