Gabiro Guitar yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Koma ", igaragaramo umukobwa umenyerewe muri filimi nyarwanda by’umwihariko iyitwa “Indoto ".
Uyu mukobwa w’ubwiza akaba amaze kwamamara no mu mashusho y’indirimbo nyarwanda zinyuranye, yagaragaye nko mu yitwa “Igikobwa ".
“Koma " ni indirimbo ibyinitse yakozwe na Real Beat naho amajwi agashyirwa ku murongo n’uwitwa Niz Beat; amashusho yayo yayobowe na Sean Gilbert.
Iyi ndirimbo “Koma " ikaba ije ikurikirana n’izindi zinyuranye Gabiro Guitar yagiye akora, by’umwihariko nk’izikunzwe muri iyi minsi zirimo “Criminal Love " kimwe n’iyitwa “Igikwe " yakoranye na Confy.
KANDA HANO UREBE UNUMVE INDIRIMBO NSHYA “KOMA " YA GABIRO GUITAR
Gabiro Guitar yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Koma " yari itegerejwe na benshi
“Igikwe " niyo iri mu ndirimbo zikunzwe iri muzo Gabiro Guitar yaherukaga gushyira hanze
Mutako Sonia, umukobwa w'ubwiza ugaragara mu ndirimo “Koma " ya Gabiro Guitar
Mu busanzwe Mutako Sonia amenyerewe muri filimi nyarwanda uretse ko asigaye yifashishwa mu mashusho y'indirimbo kandi zikarushaho kuryohera abazibona
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO IGIKWE YA GABIRO GUITAR NA CONFY