G-Tuff yahishuye ko yabohokeye cyane mu gitaramo cya Jesca Mucyowera asaba abaramyi ikintu gikomeye!

Imyidagaduro - 04/11/2025 10:25 AM
Share:

Umwanditsi:

G-Tuff yahishuye ko yabohokeye cyane mu gitaramo cya Jesca Mucyowera asaba abaramyi ikintu gikomeye!

Umunyarwenya akaba n’umuhanzi Ntakirutimana Hamza uzwi nka G-Taff ni umwe mu bitabiriye igitaramo "Restoring Worship Xperience" cya Jesca Mucyowera ndetse ataha yahembutse yabitanzemo ubuhamya.

Ni igitaramo “Restoring Worship Xperience” cyabereye muri Camp Kigali kuwa 02 Ugushyingo 2025 aho cyari gifite intego yo kuramya kubohora ndetse Mucyowera Jessica yafatiyemo amashusho ya zimwe mu ndirimbo azagenda ashyira hanze mu bihe biri imbere.

Mucyowera Jesca yataramanye na Alarm Ministries, True Promises Ministry na Rwibutso Emma. Jesca yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zisanzwe zizwi n’abantu benshi ndetse n’inshya aboneraho no kumurika album ebyiri: "Yesu Arashoboye" na "Imana irakomeye" zaguzwe n’abatari bacye barangajwe imbere na Apostle Mignonne wayiguze 5,000,000Frw.

G-Tuff witabiriye iki gitaramo, yavuze ko ari "igitaramo cyiza cyane bitewe n’ibitaramo nagiye njyamo mu bihe byatambutse ukareba n’ikingiki uyu munsi urabona ko gitandukanye n’ibindi bitaramo byabayeho". Ati: "Ni igitaramo giteguye, ugukizwa kwa hato na hato, ako gakiza ndakakiriye mwenedata, ibirori nk’ibi mujye muhora mubitegurashimiye cyane".

Uyu musore yavuze ko yahembukiye cyane muri iki gitaramo ati "Ikintu cya mbere nungukiyemo, ni ukubohoka". Yakomeje avuga ko indirimbo zo kuramya no guhimbaza "ushobora kuzumva wabuze amafaranga yo kwishyura inzu, mu gitondo 'Landlord' akakubwira ngo nguhaye amezi abiri nta kibazo."

Yasabye abaramyi ikintu gikomeye aho yavuze ko bajya bategura kenshi ibitaramo nk'ibi kuko byabera urumuri benshi bugarijwe n'ibibazo bitandukanye. Ati: "Icya kabiri hari ugukizwa kwa hato na hato, ako gakiza ndakakiriye mwenedata, ibirori nk’ibi mujye muhora mubitegura kugira ngo benedata bafite ikibazo kijye gikemukira mu gitaramo".

G Tuff yitabiriye iki gitaramo nyuma yo kumvikana avuga ko ategerezanyije amatsiko igitaramo Restoring Worship Xperience cya Jesca Mucyowera. Icyo gihe yavuze ko afashwa n’umurongo wo muri Bibiliya uboneka muri Yohana 3;16.

Mu ijambo ry’Imana rimufasha ndetse agenderaho, yavuze ko ari umurongo uvuga ngo “Kuko Imana yakunze abari mu Isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo uyizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” uboneka muri Yohana 3;16.

Mbere y'uko igitaramo cya Jesca Mucyowera kiba, G-Tuff yari yavuze ko agiye gutumira inshuti ze zose yaba iziri mu Rwanda cyangwa ahandi kugira ngo bazitabire igitaramo ‘Restoring Worship Xperience’ cya Jesca Mucyowera.

Ni ko byagenze kuko mu gitaramo yagaragaye yizihiwe cyane ari kurya umuziki hamwe n'umunyamakuru Racheal Muramira wakoreye ibinyamakuru birimo InyaRwanda na IGIHE. Ati “Nzaba mpari kandi nzabwira bene data ba Nzovu nzabatumira, ba Noheri nzabatumira, n’abandi banyarwenya usibye n’abari mu Rwanda n’abo hanze nzabatumira bazaze.”

G-Tuff yitabiriye igitaramo cya Jesca Mucyowera ari kumwe n'umunyamakuru Muramira Reachel

G-Tuff yasohoje isezerano kuko mbere y'uko igitaramo cya Jesca Mucyowera kiba yari yiyemeje kuzacyitabira

Jesca Mucyowera yakoze igitaramo cya mbere ahembura benshi barimo na G-Tuff

Igitaramo cya Jesca Mucyowera cyitabiriwe n'abarimo ibyamamare mu muziki



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...