G Tuff, Gaby, Djihad, Alexis Dusabe na Tracy mu byamamare bitindiwe n'umunsi w'igitaramo cya Jesca Mucyowera

Imyidagaduro - 23/10/2025 8:32 AM
Share:

Umwanditsi:

G Tuff, Gaby, Djihad, Alexis Dusabe na Tracy mu byamamare bitindiwe n'umunsi w'igitaramo cya Jesca Mucyowera

Jesca Mucyowera ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye cya mbere yise Restoring Worship Experience. Ni igitaramo giteye amatsiko abantu benshi barimo n'ibyamamare nka Tracy, Alexis Dusabe, Jado Sinza na Esther, Gaby Kamanzi, Chita Magic, Umushumba wa Gen-Z, G Tuff, Tecquiero n'abandi.

“Kanze mpamagare n’abadiyasipora ntibazabure.” Umunyarwenya uri mu bagezweho G Tuff avuga ko ategerezanyije amatsiko igitaramo Restoring Worship Xperience cya Jesca Mucyowera kizaba ku wa 2/11/2025 muri Camp Kigali. Uretse kuba ari gutumira abamukunda bose, G Tuff avuga ko afashwa n’umurongo wo muri Bibiliya uboneka muri Yohana 3;16.

Umushyushyarugamba, Tracy Agasaro, uzayobora iki gitaramo avuga ko ari umugisha ukomeye agiriwe mu gutangira ukwezi k’Ugushyingo. Ati “Ukwakira ni uk’umugisha Ooooh! Ni iby’agaciro kuba ndi umwe mu bazagaragara mu gitaramo Restoring Worship Xperience. Jesca Mucyowera uri umugore w’Imana (Kugaragaza ko ari umukozi w’Imana cyane)”.

Mu mvugo ye ya buri munsi akunda kuvuga ijambo “Aba-chou” ndetse banshi bamukurikirana biyita aba-Chou, Umunyamakuru Djihad nawe yavuze ko umu-chou utazitabira igitaramo cya Jesca Mucyowera atazongera kuba akiri umu-chou kuko ibyiza bizaba biri mu gitaramo ‘Restoring Worship Xperience’ abitanzwe nta kindi yaba asigaje kureba.

Umuhanzi Alexis Dusabe umaze imyaka myinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza ndetse na Jaso Sinza n’umugore we Ester bombi bari mu bagezweho, bahamagariye abakunzi babo kwitabira igitaramo cya Jessica Mucyowera kuko bizeye y’uko mwuka wera azururuka akabana n’abazitabira iki gitaramo.

Umwana muto w’umuhanga mu kuririmba, Shimwa Akaliza Gaela nawe yasabye abantu bose kutabura muri iki gitaramo mu rwego rwo gutangira ukwezi gushya dushima Imana ndetse no gusoza umwaka turi mu mashimwe.

"Nzaba mpari ntuzabure". Ni ubutumwa bwa Manzi Tecquiero, umwana muto ukundwa na benshi, akaba azwi cyane muri Sherrie Silver Foundation. Ni umuririmbyi mwiza, umucuranzi akaba n’umubyinnyi. Yavuze ko azaba ari mu gitaramo cya Jesca ndetse ararikira n'abandi kuzitabira igitaramo na Jesca Mucyowera kizaba tariki 2/11/2025 saa kumi z’umugoroba muri Camp Kigali.

Umunyamakuru Julius William Niyitegeka [Julius Chita cyangwa Chita Magic] yagaragaje ko afite inyota nyinshi yo kuzataramana na Jesca Mucyowera, asaba abantu kugura amatike hakiri kare kugira ngo batazacikwa n'iki gitaramo cy'amateka mu muziki wa Jesca Mucyowera. Yibukije ko Jesca azaba ari kumwe na True Promises Ministry na Alarm Ministries.

Gaby Irène Kamanzi wamamaye mu muziki wa Gospel kubera ijwi ryiza ryuje ubuhanga, yavuze ko yamaze kubona itike ye asaba n'abandi kugura amatike bakazajya gushyigikira uyu muramyi. Ati: "Ntuzabure, njyewe mfite itike yanjye, nawe uzashake iyawe tuzahurireyo duhimbaze Imana, turamye Imana, dushyigikire umukozi w'Imana dukunda Jesca Mucyowera".

Umunyarwenya Senegalais Tuyishime, wamamaye ku izina rya 'Umushumba' ni umwe mu bakunzwe cyane muri iyi minsi, akaba arwaza imbavu mu buryo bukomeye abitabira ibitaramo by'urwenya bya Gen Z Comedy ari nayo yatumbagije izina rye. 

Mu gutebya, Umushumba yavuze ko "dufite urubanza n'umwana", ahita asobanura ko Jesca Mucyowera yise "Umwana wacu" afite igitaramo tariki 02 Ugushyingo 2025. Ati: "Musabwe kugura amatike mu rwego rwo gushyigikira 'umwana wacu'".

Jesca Mucyowera uherutse gutangaza ko ari gutera intambwe yo gukorana indirimbo na Sinach, aririmbanyije imyiteguro y'igitaramo azakora tariki ya 2/11/2025 muri Camp Kigali, aho azataramana na True Promises Ministry na Alarm Ministries. Amatike aboneka ku rubuga www.mucyowera.rw cyangwa ugakanda *662*104#.

Ni umuririmbyi w'umuhanga akaba n'umwanditsi mwiza w'indirimbo za Gospel. Ni we wanditse 'Shimwa' ya Injili Bora yamamaye mu buryo bukomeye. Kuririmba abikora agamije kuramya no guhimbaza Imana no kwagura ubwami bwayo.  Ni umubyeyi w'abana 4 yabyaranye n'umugabo we Dr Nkundabatware Gabin bashakanye mu 2015.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Mucyowera Jesca yavuze ko igitaramo cye "Restoring Worship Experience" gisobanuye kwaguka kw'umurimo w'Imana muri we, akaba yaragisabwe kenshi n'abakunzi b'ibihangano bye.

Uyu mubyeyi ukunzwe cyane mu muziki wa Gospel, yavuze ko bizaba ari amahirwe yo kubona Imana ikora ibitangaza. Yizeye ko Imana izakora ibikomeye kuri uwo munsi, asaba abantu kuzitabira kugira ngo bazasangire iby'Umwuka azaba yateguye. 

Ati: "Ubutumwa natanga mvuga kuri 'Restoring Worship Xperience,' ni ugusaba nkomeje cyane Abanyarwanda n'abakunzi ba Gospel muri rusange kuzitabira iyi 'concert' kuko hazabaho gukora kw’Imana gukomeye. Ndahamanya na Mwukawera ko Imana izakora ibikomeye kuri uriya munsi."

Uyu muhanzikazi ugiye gukora bwa mbere igitaramo cye bwite, yavuze ko iki gitaramo cye ari igihamya cyo kwaguka k'umurimo w'Imana n'ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo. Ati: "Bivuze kwaguka k’umurimo w’Imana muri njye, n’impano y’ivugabutumwa riciye mu ndirimbo kandi biratanga icyizere ko bizahoraho."

Jesca Mucyowera amaze imyaka myinshi mu muziki, gusa kuva atangiye kuririmba ku giti cye hashize imyaka 5. Akunzwe mu ndirimbo zirimo: Jehovah Adonai, Amahitamo yanjye, Yesu arashoboye, Ntawuzankoma mu nkokora, Ariko ubundi ubwo uribuka, Barahirwa, Urera, Ikubambiye amahema, Ntazagutererana, Abaroma 5 n'izindi.

Mu myaka 5 amaze mu muziki nk'umuhanzikazi wigenga, ni bwo bwa mbere agiye gukora igitaramo cye. Ni igitaramo yise "Restoring Worship Experience", akaba ari izina yakomoye ku bihe byo guhembuka yise "Restoring Experience" amaze igihe akorera kuri shene ye ya Youtube aho aramya Imana mu buryo bwimbitse mu ndirimbo z'abaramyi batandukanye. Ni gahunda yakunzwe cyane n'abakunzi be.


Jesca Mucyowera amaze imyaka 5 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nk'umuhanzikazi wigenga

Jesca Mucyowera agiye gukora igitaramo gikomeye yise 'Restoring Worship Experience'

Umushumba yasabye abakunzi b'umuziki kuzitabira ku bwinshi igitaramo cya Jesca Mucyowera yise "Umwana wacu"

"Nzaba mpari ntuzabure" - Manzi Tecquiero uzwi cyane muri Sherrie Silver Foundation

Gaby Kamanzi yahishuye ko yamaze kugura itike yo kwinjira mu gitaramo cya Jesca Mucyowera

Igitaramo "Restoring Worship Xperience' kizaba ku wa 2/11/2025

G Tuff yamaramaje avuga ko agomba guhamagara inshuti n'abafana be bakazahurira mu gitaramo Restoring Worship Xperience

Abaramyi Jado Sinza na Ester baragamagarira buri wese kutazabura mu gitaramo

Alex Dusabe ahamya ko nta mukunzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukwiye kubura muri iki gitaramo

Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba, Tracy Agasaro avuga ko ari umugisha ukomeye kuzaba ari MC mu gitaramo 'Restoring Worship Xperience'

Apotre Mignonne niwe uzabwiriza mu gitaramo cya Jesca Mucyowera



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...