Aya makuru yemejwe nyuma y'uko mu mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagaragaye ibyapa binini (billboards) byari byanditseho amagambo “T.R.M.”, ibintu byari byateye urujijo abafana benshi. Ku wa 15 Kamena 2026, Future yemeje ko ayo magambo ahagarariye album ye nshya yise The Real Me.
Iyi izaba ari album ya mbere ya Future asohoye wenyine nyuma ya Mixtape Pluto”yasohotse mu 2024. Muri uwo mwaka kandi yasohoye iyindi mishinga irimo iyo yakoranye na Metro Boomin nka “We Don't Trust You” na “We Still Don't Trust You.”
Mu minsi ishize, Future yongeye gukorana na Drake ku ndirimbo ‘mRan To Atlanta yanaririmbyemo Molly Santana. Nubwo agejeje ku myaka 42, akomeje kuba umwe mu baraperi bakomeye muri Hip-Hop, ari na byo bituma abafana benshi bategerezanyije amatsiko album ye nshya The Real Me.

:max_bytes(150000):strip_icc():focal(888x0:890x2)/future-ec8b293736b44754b7988a382180d825.jpg)
Future agiye gushyira hanze album nshya yise The Real Me
