Furaha Berthe yateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana kizatangirwamo impano n'ubuhamya

Imyidagaduro - 13/02/2026 6:35 AM
Share:
Furaha Berthe yateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana kizatangirwamo impano n'ubuhamya

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’umwanditsi w’ibitabo, Furaha Berthe, yatangaje ko ari mu myiteguro y’igitaramo kigamije gushimira no guhimbaza Imana, kizatuma abakunzi b’umuziki wa Gospel bahurira hamwe mu kwishimira ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Iki gitaramo cyiswe 'Himbazwa Concert' kizaba tarikin ya 14 Werurwe 2026 kuva saa Munani z'amanywa, kandi kwinjira ni ubuntu. Kizabera ku rusengero rw'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi rwa Kigali Bilingual Church (KBC) i Remera. Furaha Berthe ati: "Kuzaboneka ni umugisha kuri twese". 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Furaha Berthe yasobanuye ko intego y’iki gitaramo cye ari ugushima no guhimbaza Imana, no gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo. Yumvikanishije ko buri wese uzitabira azahumurizwa kandi agahabwa imbaraga zo gukomeza kwizera no gukurikira Imana.

Ubusanzwe, gushima no guhimbaza Imana ntabwo ari igikorwa gusa cyo kuririmba, ahubwo ni uburyo bwo guha Imana icyubahiro no kwerekana ukwizera mu Mana mu buzima bwa muntu bwa buri munsi. Bibiliya igira iti:“Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.” – 1 Abatesalonike 5:18

Nk’uko umuhanga mu by’iyobokamana John Piper abivuga, guhimbaza Imana ni igikorwa cy’ingenzi kuko “bituma umutima w’umuntu  urekura ibibazo n’agahinda, ukibanda ku rukundo no ku butumwa bwiza bw’Imana”. Furaha Berthe yagaragaje ko igitaramo cye kizaba ari urugero rwo kwigisha, guhumuriza no gutanga icyizere ku bantu b’ingeri zose.

Uruhisho ku bazitabira igitaramo cye  

Furaha Berthe yavuze ko abakunzi bazitabira bazungukirwa n’ibintu bikurikira: Indirimbo nshya zizaririmbwa mu gitaramo, ibikorwa by’urukundo n’ubuhamya, gushima no gutanga ubuhamya bw’imibereho yabo, kubwiriza no kugeza ubutumwa bwiza kuri bagenzi babo, gutanga impano z’urukundo.

Abazitabira nabo yabasabye kurarika abandi no guhana amakuru y’ingenzi, gushyigikira ibikorwa by’umuhanzi Furaha Berthe no gutera inkunga umurimo we, cyane ko afite indirimbo 10 z’amajwi agomba kujyana muri studio gufata amajwi mu minsi itatu iri imbere.

Furaha Berthe yatangaje ko muri iki gitaramo azaba ari kumwe n'umuhanzikazi Vumilia Mfitimana, umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel. Yavuze ko impamvu yamutumiye ari uko ari umugore mugenzi we, bose bakaba ari abarezi n’abahanzikazi ndetse bakaba bafite umushinga w’indirimbo bazakorera hamwe.

Yavuze kandi ko azaba ari kumwe n'amakorali atandukanye akunzwe cyane mu Badivantiste b'Umunsi wa Karindwi arimo: Hallelujah Choir Family, Believer's Family Choir, Shining Star Singers, Victorious Melody Choir na Message of Hope Choir. 

Furaha Berthe yabajijwe icyo yagendeyeho atumira aya makorali n'amateka baba bafitanye, asubiza agira ati: "Tuzi neza ko muri Yesu nta kimenyane kibayo, amakorali yose aba yiteguye gukora umurimo aho yahamagarirwa kujya kuwukora. Ni yo mpamvu rero nabatumiye ngo dufatanye guhimbaza Imana cyane ko ari amakorali asobanutse rwose, bakora umurimo bishimye kandi bazi kuririmba."

Furaha Berthe ukunzwe mu ndirimbo zirimo "Futa Machozi" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 105 kuri Youtube yunzemo ati: Duhamagariwe guhimbaza Imana, ntabwo ari ukwihimbaza. Twerereze uwo waduhamagaye duciye bugufi".

Furaha Berthe azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Asante, Humura, Nitakwenda, Ntabwo Tureshya, n’izindi nyinshi. Ni umubyeyi ukunda Imana n’abantu, kandi akishimira kogeza ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano bye.

Uretse kuba umuhanzikazi, ni n'umwanditsi w’ibitabo. Ku wa 7 Nyakanga 2024 yasohoye igitabo cyiswe “Furaha Berthe Magazine”, cyerekana ibikorwa bye byose. Ni na we washinze ishuri Busy Bees Foundation School, akaba Umuyobozi Mukuru waryo.

Furaha Berthe avuga ko ibikorwa bye byose, birimo ubuhanzi n’ubwanditsi, abigeraho kubera imbaraga n’ubuntu bw’Imana, kandi ni intangarugero ku bandi bahanzi bakizamuka.

Furaha Berthe agiye gukora igitaramo cyo gushima Imana

Vumiliya Mfitimana azaririmba mu gitaramo cy'umuhanzikazi Furaha Berthe

Victorious Melody Choir itegerejwe mu gitaramo "Himbazwa" cya Furaha Berthe

Message of Hope Choir bazaririmba mu gitaramo cya Furaha Berthe gifite intego yo gushima no guhimaza Imana

Shinning Stars Singers bazitafanya na Furaha Berthe mu gitaramo cye yise "Himbazwa Concert"

Believer's Family Choir ni imwe mu makorali azaririmba mu gitaramo cya Furaha gitegerejwe na benshi

Halleluyah Family Choir biteguye kwitabira no kuririmba mu gitaramo batumiwemo na Furaha Berthe

Furaha Berthe agiye gukora igitaramo gikomeye cyo gushima no guhimbaza Imana

REBA INDIRIMBO "FUTA MACHOZI" YA FURAHA BERTHE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...