Fulgence yizeye kuziba icyuho cy’imyaka 11 yari ishize adakora umuziki

Imyidagaduro - 14/09/2021 11:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Fulgence yizeye kuziba icyuho cy’imyaka 11 yari ishize adakora umuziki

Bigirimana Fulgence wamamaye mu ndirimbo ‘Nyamusaninyange’ yasubukuye umuziki nyuma y’imyaka 11, asohora amashusho y’indirimbo yise “Ruraryoha."

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo ‘Nyamusaninyange’ muri 2010, yakunzwe mu buryo bukomeye nyuma ya ‘Unsange’ yasohoye mu 2007.

Ubu, yasohoye indirimbo ‘Ruraryoha’ ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo nyarwo, aho umukunzi atita ku butunzi agakundira umuntu uko ari.

Yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo yayikoreye mu cyaro mu rwego guha agaciro abahatuye, cyane ko indirimbo hafi ya zose zisohoka muri iki gihe bigaragara ko zakorewe mu bice by’imijyi.

Ati “Nashatse ko iba iya rubanda (indirimbo) ariko ikanibutsa abagezeyo aho bavuye ariho mu cyaro, kandi naho barakunda kandi bakaririmba urukundo."

Uyu muhanzi avuga ko yari amaze imyaka 11 adakora umuziki, kubera ‘amikoro n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima busanzwe’ yari amaze igihe ari gucamo.

Avuga ko akurikije uko umuziki uhagaze ubu abyitwayemo neza yagera kure. Ati “Ubu rero kubera ikibuga uko gihagaze nsanga mbyitwayemo neza umuziki wambyarira umusaruro bigasiba icyuho cy’iyo myaka yose ntakoze."

Fulgence yagize izina rikomeye kuva mu myaka 10 ishize, mu ndirimbo z’umudiho yagiye asohora. Zari nyambere mu kiganiro ‘Intashyo’ cya Radio Rwanda, no mu bindi biganiro byatezaga imbere umuziki w’u Rwanda ubu byahwekereye ‘ku mpamvu zitandukanye’.

Kuva mu 2016, uyu muhanzi yagiye yumvikana mu itangazamakuru avuga ko agiye kugaruka mu muziki, ariko abantu barategerezaga amaso agahera mu kirere.

Fulgence ashima abagize uruhare mu kubaka izina rye hagati ya 2007 na 2010, akavuga ko igihe kigeze kugira ngo ‘nongere mbyutse inganzo yanjye mpe ibyishimo abakunda ibihangano byubaka sosiyete’.

Uyu muhanzi yari yarahimbwe ‘nyirimitoma’ kubera indirimbo ze zari zikunzwe, harimo n’indirimbo y’ibihe byose yitwa ‘Unsange’. Fulgence yasohoye amashusho y’indirimbo nshya nyuma y’imyaka 11 adakora umuziki Fulgence yavuze ko yizeye kwisubiza ikuzo yahoranye mu muziki  

Mu 2007, Fulgence yari umwe mu bahanzi basabwaga cyane ku Radio, yari ahanganye bikomeye na Victoire wamamaye mu ndirimbo "Urwo nkukunda"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘RURARYOHA’ YA FULGENCE

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...