Ni mu bi birori byabaye mu ijoro rya
tariki 27 Nyakanga 2024 byahariwe imiziki yo hambere byibuze imyaze imyaka 20
kuzamura, byacuranzemo DJ RY, DJ King Regis (Regis Isheja) batanze ibyishimo
kugeza Saa Sita n'Igice za nijoro.
Buri mwaka abategura ibi birori
batoranya abarimbye neza kurusha abandi bakabagenera ibihembo.
Kuri iyi nshuro Fuadi Uwihanganye
wakoze ibishoboka byose ashakisha imyambaro imusanisha n’abasore bo muri za 90
na 80. Uyu mugabo yigaragaje mu kubyina indirimbo zo mu myaka yo hambere
zibyinwa ku bwinshi muri ibi birori bijyanishwa n’imyambaro ya kera.
Usibye Fuadi Uwihanganye hanahembwe
umugore waserukanye imyambarire ya kera iruta iy’abandi, igihembo cyegukanwe na
Kabakunda Ntaruhanga. Aba bombi bahawe mudasobwa nshya igendanwa ya HP yatanzwe
na Golden K Technology.
Fuadi Uwihanganye wegukanye igihembo nyamukuru
iyo muganiriye akubwira ko ari mwene Butare wa Barahira, aha akaba ariho
akomora izina ‘Barahira’ ajya yongera ku mazina ye asanzwe.
Uyu mugabo wakuriye mu Nyakabanda ho
mu mujyi wa Kigali, yize amashuri abanza kuri Ecole primaire de Kagasunzu (Ikigo
cy’abadive kiri mu Nyakabanda).
Ayisumbuye yayatangiriye muri APACE
akomereza mu kigo cya College APECOM ahahoze ari mu Mutara ubu ni mu ntara
y’Iburasirazuba mu karere ka Gatsibo ari naho yarangirije ayisumbuye, Kaminuza
ayiga muri Mount Kenya University.
Fuadi Uwihanganye ni umunyamakuru
wabigize umwuga, yatangiye akorera ikinyamakuru cyo kuri Internet aho yandikaga
inkuru zijya na siporo mu kinyamakuru cyitwaga The magasinsports yavuye yerekeza kuri Radio 10 mu mpera z’umwaka wa 2014.
Kuri Radio 10 niho yamamariye
bikomeye mu nkuru z’imikino no mu kogeza imipira icyo gihe akorana na Rugimbana
Theogene, umusore wamufashije byinshi ndetse ngo ari mu bantu b'ibanze ashimira
ibyo yabigiyeho. Kuri ubu akorera B&B Kigali FM Radio yatangiye gukorera mu
mpera ya 2020.


Iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya
kane, rihuzwa n’ibihe byagaruriye umunezero Abanyarwanda mu myaka 30 ishize
Iri serukiramuco ryabaye nyuma y’uko
mu 2023, rihuje ibihumbi by’abantu mu gitaramo gikomeye cyabereye kuri Canal
Olympia ku i Rebero
Mu gihe cy’imyaka itatu ishize iri
serukiramuco riba, ryaranzwe no guhuriza hamwe ibihumbi by’abantu, aho benshi baseruka
mu myambaro yo hambere
Abitabiriye iri serukiramuco bakiriwe n'ibinyobwa bya AmstelKuri iyi nshuro iri serukiramuco
ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27
Nyakanga 2024, ahitwa Juru Pak ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali

Rukabuza Rickie wamamaye nka Dj Pius ari mu bitabiriye iri serukiramuco ryabereye kuri Juru Park



Umunyamakuru David Bayingana ni uko yaserutse muri iri serukiramuco

Fuadi Uwihanganye ni uko yaserutse, byamugejeje ku kwegukana igihembo cy'umugabo wahize abandi



