Gukurikirwa kw’iyi mipira ku maradiyo kwagiye kuzamuka bituma n’abanyamakuru babikora biborohera kuzamura amazina yabo mu buryo bworoshye icyakora bikabasaba gukora cyane. Umwe mu bazamuye amazina yabo binyuze muri ubu buryo ni Fuadi Uwihanganye umusore wogeza imipira kuri radio 10, uyu magingo aya yamaze kongerwaho akazina ka papa w'abatoto nk’agahimbano ku mazina ye.
Fuadi Uwihanganye uzwi nka papa w'abatoto ubundi ni nde…?
Uyu musore iyo muganira akubwira ko yitwa Fuadi Uwihanganye mwene Butare wa Barahira, aha akaba ariho akomora izina ‘Barahira’ ajya yongera ku mazina ye asanzwe. Uyu wakuriye mu Nyakabanda ho mu mujyi wa Kigali, yize amashuri ye abanza kuri Ecole primaire de Kagasunzu (Ikigo cy’abadive kiri mu Nyakabanda) ayisumbuye yayatangiriye muri APACE kuko ataharangirije yakomereje mu kigo cya College APECOM ahahoze ari mu Mutara ubu ni mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Gatsibo ari naho yarangirije ayisumbuye kuri ubu ari kwiga kaminuza muri Mount Kenya University.
Uwihanganye Fuadi muri studio za Radio10
Gukunda imikino kwe si iby'ubu, Jean Lambert Gatare ni we watumye akunda kogeza umupira…
Akiri umunyeshuri mu mashuri abanza Fuadi Uwihanganye avuga ko yakundaga cyane kumva radio icyo gihe radio yari imwe gusa ari yo Radio Rwanda. Yagize ati: "Nakundaga kumva abanyamakuru banyuranye nka Rwakana Fidele na Yves Bucyana" Yakukunda kandi Gatare Jean Lambert by'umwihariko kuko ari nawe wamukuruye bituma akunda kogeza umupira.
Avuga kuri uyu mugabo Fuadi Uwihanganye yagize ati “Icyankuruye kogeza umupira ni Gatare Jean Lambert kuko uriya mugabo nakundaga cyane uko yogezaga bituma nanjye mbikunda...”
Fuadi Uwihanganye yabwiye Inyarwanda.com ko yatangiye akorera ikinyamakuru cyo kuri Internet aho yandikaga ku mikino mu kinyamakuru cya The magasinsports aha ariho yavuye yerekeza kuri Radio 10 mu mpera z’umwaka wa 2014 aha ni naho akibarizwa kugeza magingo aya. Icyakora muri 2015 ni bwo yamamaye mu kogeza imipira icyo gihe akorana na Rugimbana Theogene umusore wamufashije byinshi ndetse ngo ari mu bantu b'ibanze ashimira ibyo yabigiyeho.
Fuadi Uwihanganye iyo muganira agira ati “Ikimfasha kandi kimpa gukomeza gukunda aka kazi ni ikipe nkoreramo iyobowe na Jado Castar, uyu simufata nk’umuyobozi wanjye gusa kuko ni nawe muntu mfata nk’icyitegererezo nterwa imbaraga kandi n'abantu dukorana ariko nanone n’umuyobozi w’igice nkoreramo witwa David Bayingana.”
Yakuze yumva yaba umuganga cyangwa umusirikare, amagambo akunze gukoresha ava he?...
Fuadi Uwihanganye waganiriye na Inyarwanda.com yabajijwe n’umunyamakuru niba akiri muto yarigeze atekereza ko yaba umunyamakuru ndetse ukomeye arangije agira ati”Kuba umunyamakuru sinabitekerezaga cyane njyewe nakuze numva ngomba kuzaba umuganga cyangwa se umusirikare kuko nakundaga cyane igisirikare ndetse n'ubu ndagikunda.”

Fuadi Uwihanganye na Benjamin uzwi nka Gicumbi
Ku magambo akunze gukoresha arimo "Abatoto,kurya isi n'ayandi yagize akundwa". Yagize ati: ”Amagambo nanjye sinzi uko aza gusa iyo mfite umupira ndibwogeze nshobora kumara amasaha 2 cyangwa 3 ntekereza icyo nza gukora mu kiganiro kugira ngo nze kwishima njyewe urimo kogeza no gushimisha abakurikira uwo mukino, niho rero nisanga mvuze ijambo nkumva ryakunzwe...”
Akazi akora ngo hari icyo kamaze kumugezaho…
Abajijwe mu gihe cy’imyaka irenga ibiri amaze muri aka kazi icyo kamaze kumugezaho, Fuadi Uwihanganye yagize ati”Icyo kamaze kungezaho kirahari kuko ubu icya mbere nuko nziranye n’abantu kandi ubutunzi bwa mbere ni abantu ikindi nkaba nitunze yewe nshobora kuba nanaha ubufasha ubusabye wese kandi kugihe…”
Uyu musore ubundi yihebeye Kiyoviu Sports izindi zo ntacyo zimubwiye…
Nkumukunzi wa Ruhago ntabwo twagombaga gusoza tutamubajije ikipe afana. Mu gusubiza iki kibazo yagize ati”Ikipe nkunda ni imwe gusa izindi ni ugufana bisazwe bitewe n'abakinnyi barimo ubusanzwe njye nkunda ikipe ya KIYOVU SPORTS kurusha izindi zose ku isi naho hanze mfana ikipe ya Sunderland gusa si ukuyikunda ni ugufana indi ni Werder Bremen yo mu Budage na Saint Etienne mu Bufaransa.”
Niba na we ufite undi muntu uzwi, ukunda wumva twazakugezaho amwe mu mateka ye, watwandikira kuri info@inyarwanda.com
