Fátima Bosch yambitswe ikamba rya Miss Universe, umunyarwandakazi yandika amateka –AMAFOTO

Imyidagaduro - 21/11/2025 6:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Fátima Bosch yambitswe ikamba rya Miss Universe, umunyarwandakazi yandika amateka –AMAFOTO

Fátima Bosch wo mu gihugu cya Mevique yegukanye ikamba rya Miss Universe 2025, aho yahigitse abarimo Solange Tuyishime Keita, wanditse amateka yo kuba umunyarwandakazi wa mbere witabiriye iri rushanwa rikomeye ku Isi ndetse akaboneka mu bakobwa 30 bavuyemo Nyampinga.

Ni mu birori byabereye i Bangkok muri Thailand kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2025. Fatima yabigezeho ahigitse abakobwa 120 bakomeye barimo Solange Tuyishime Keita, wakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere witabiriye Miss Universe ndetse akagera mu bakobwa 30 bavuyemo Nyampinga.

Fátima Bosch yagaragiwe n’ibisonga bine barimo: Praveenar Singh wari uhagarariye Thailand wabaye Igisonga cya mbere, Stephany Abasali wo muri Venezuela wabaye Igisonga cya kabiri, Ma Ahtisa Manalo wo muri Philippine wabaye Igisonga cya gatatu, Olivia Yace wo muri Côte d’Ivoire wabaye igisonga cya Kane.

Fátima Bosch wambitswe ikamba yavukiye i Santiago de Teapa, Tabasco muri Mexique. Yize ibijyanye no guhanga imideli muri Universidad Iberoamericana i Mexique, yiga no muri Nuova Accademia di Belle Arti i Milan ndetse anamara igihe muri Lyndon Institute yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu buto bwe, Bosch yakunze guhura n’ingaruka zo guterwa ubwoba no gushushanyirizwa ku ishuri kubera kugira “dyslexia na ADHD”, ibintu avuga ko byamubereye intege zo gukomera. Yatangiye urugendo rwo mu marushanwa y’ubwiza mu 2018 ubwo yatwaraga ikamba rya Flor de Oro muri Tabasco.

Muri Nzeri 2025, yanditse amateka yo kuba umukobwa wa mbere ukomoka mu Tabasco utwaye ikamba rya Miss Universe Mexico, ahita amenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga aho akunze gusangiza ubuzima bwe.

Yageze ku rwego rwo kugira abarenga 990,000 bamukurikira kuri Instagram n’abarenga 690,000 kuri TikTok. Muri iri rushanwa, yaserutse mu ikanzu itukura yambaye ibengerana ubwo yatwaraga ikamba rya Miss Universe 2025.

Abakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 74 harimo: Olivia Yacé (Miss Ivory Coast), Fátima Bosch (Miss Mexico), Stephany Adriana Abasali Nasser (Miss Venezuela), Ahtisa Manalo (Miss Philippines) na V Praveenar Singh (Miss Thailand).

Itsinda rya Bosch ntiryari ryoroshye. Abakobwa bane gusa  Lorena Lopez, Fernanda Puma, Emiré Arellano na Elena Roldán ni bo bamwegereye bamuhoberera ngo bamwifurize amahirwe amasa mu rugendo rushya. Camila Canto (Miss Puebla) yatangaje ko atamwegereye kuko byari kuba “uburyarya”

Mu kiganiro yagiranye na Us Weekly en Español, Bosch yagize ati: “Nishimira guhabwa ubucuti bw’abakobwa bane b’ukuri. Lorena, Fernanda Puma, Emiré na Elena ni ba Nyampinga mu buryo bwose.”

Yongeyeho ati: “Nta kintu na kimwe kizambuza kwishimira ikamba. Iyo ibintu nk’ibi bikubayeho ukuze, wibuka wa mwana wabaga mu ishuri yumva usa n’urengana, ariko ntitugomba guha abandi ububasha bwo kuduca intege. Iyo utsinze, uba wabikoreye.”

Nubwo atatwaye ikamba, Solange Tuyishime Keita yakoze amateka yo kuba umunyarwandakazi wa mbere witabiriye Miss Universe, ndetse akinjira mu bakobwa 30 babaye beza mu byiciro by’ibanze.


Fatima Bosch wo mu gihugu cya Mevique yegukanye ikamba rya Miss Universe 2025

Miss Mexico Fatima Bosch nyuma yo kwegukana intsinzi mu irushanwa rya 74 rya Miss Universe

 

Miss Mexico ari mu cyiciro cyo kwiyerekana mu makanzu y’ijoro muri Miss Universe 2025

 

Miss Venezuela, Miss Thailand na Miss Mexico bari bageze mu bakobwa batatu ba nyuma bahatanira ikamba rya Miss Universe 2025

 

Miss Thailand na Miss Mexico mbere y’uko hatangazwa umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Universe 2025

 

Miss Mexico ari mu cyiciro cyo kwiyereka mu mwambaro wo kogana muri Miss Universe 2025

 

Miss Mexico yambitswe ikamba na Miss Universe 2024, Victoria Kjr Theilvig LillianSolange Tuyishime Keita, umunyarwandakazi wanditse amateka yo kwitabira Miss Universe ku nshuro ya mbere





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...