Frodouard Uwifashije: Impfu yasimbutse, umugisha w'abana bane n'uko yafashijwe na Lucky Nzeyimana biganye

Iyobokamana - 22/09/2025 8:43 AM
Share:
Frodouard Uwifashije: Impfu yasimbutse, umugisha w'abana bane n'uko yafashijwe na Lucky Nzeyimana biganye

Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba n'umunyamakuru, Frodouard Uwifashije, yahishuye ubuzima busharira yanyuzemo anashima Imana yamuhinduriye amateka.

Frodouard Uwifashije uzwi nka Obededomu akora mu bijyanye n'Uburezi, akaba umunyamakuru wa Paradise.rw n'umuhanzi mu muziki usingiza Imana. Abifatanya no kureberera inyungu abahanzi abinyujuje muri Label yise Trinity For Support [TFS] ibarizwamo abahanzikazi babiri Divine Muntu ndetse Umurizabageni Umurerwa Nadia.

Yashakanye na Emerance Wihogora tariki 05/12/2015. Ibi bivuze ko bamaranye imyaka 10 babana nk'umugabo n'umugore. Bafite abana bane ari bo: Ineza Asifiwe Oliveira, Izere Shukuru Galenia, Himbazwa João Salomon na Imena Basia Pedrina wujuje imyaka 2 kuko yavutse tariki 20/09/2023, kandi bose batojwe kubaha Imana.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Frodouard Uwifashije uri kuminuza mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza "Master's" yavuze ubuhamya busharira yanyuzemo harimo uko yasimbutse urupfu inshuro nyinshi, uko yarwaye indwara ikomeye mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye akayimarana imyaka 13 n'uko yahawe ubufasha na Lucky Nzeyimana biganye.

Ubuhamya burambuye bwa Frodouard:

Mu buzima bw’umuntu anyura mu bintu bitandukanye kugira ngo abashe kugera ku mugambi w’Imana. Akenshi iyo uganiriye n’abantu batandukanye usanga bahuriza ku nzira y’inzitane banyuzemo kugira ngo babashe kugera aho bari uyu munsi. Nanjye uko ni ko njya nibuka inzira z’inzitane nanyuzemo.

Hari ubwo mbitekereza nkagira ngo ndarota, ariko si ukurota, ahubwo byabaye kugira ngo nzakomeze abandi. Intumwa Paulo yigeze kuvuga ati: "Ibihe bitanu Abayuda bankubise inkoni mirongo itatu n’icyenda. Ibihe bitatu nakubiswe inga, rimwe natewe amabuye, ibihe bitatu inkuge zaramenetse, naraye imuhengeri, nirirwamo" .2 Abakorinto 11:24-26.

Nari mu ngendo kenshi, mu kaga gatewe n’inzuzi, mu kaga gatewe n’abambuzi, mu kaga gatewe na bene wacu, mu kaga gatewe n’abapagani, mu kaga ko mu midugudu, mu kaga ko mu butayu, mu kaga ko mu nyanja, mu kaga ko muri bene Data b’ibinyoma.

Uko ni ko nanjye njya nibuka ukuntu mama yapfuye mfite imyaka 10, nkabaho mu buzima bubi. Najyaga kwiga ariko rimwe na rimwe ngasiba ishuri ngiye kwikorera amatafari. Ndibuka umunsi umwe umuntu witwaga Emile yashyize ku mutwe wanjye amatafari 25 (nari mfite imyaka 10), igikanu gikata ijosi rigenda inyuma.

Ku myaka 4 naguye mu bwiherero bwari butindishije ibiti bibiri. Ku bw’umugambi w’Imana nditsindagira amaguru aba ariyo aguma hejuru y’iyo 'toilette'. Umuntu yaje yiruka amfata amaboko hari hashize nk’iminota 10 nitendetse.

Ku myaka 5 nakurikiye bakuru banjye bajya gutashya batera inzuki amabuye. Imizinga ibiri yose ivamo, zirandya ndarira, zirandya mu maso, mu matwi, mu kanwa no mu bindi bice by’umubiri. Bagarutse kuntabara basanga meze nk’upfuye, ariko bansizeho amavuta y’inka. Ku bw’umugambi w’Imana, sinapfuye ahubwo narazutse.

Nakundaga kuroba amafi. Umunsi umwe njya kurobera mu rufunzo, maze ikiyoka kinini cyane (kimeze nk’ibyo mubona muri filime) kinyirukaho. Cyagerageje kunyizingiraho ariko Imana ikoresha ubutware, nikubita mu mazi ndarokoka, ndiruka mpura n’urusimba runini ntazi urwo ari rwo, ariko ndarusiga. Kuva ubwo sinongeye kuroba ukundi.

Ku wa 13 Kanama 2002, najyanye n’abana batandatu koga muri Nyabarongo. Bane muri bo twari abo mu muryango umwe. Twanyuze ku muntu aratubwira ati: “Mugiye koga muri 6, ariko umwe muri mwe araza koga nk’ibuye.”

Muri abo bose ni jye wenyine utari uzi koga. Nkigera muri Nyabarongo nararohamye, Imana irankiza, ahubwo hapfa mubyara wanjye wari uzi koga kurusha abandi bose.

Nkigera mu mashuri yisumbuye nahuye n’uburwayi namaranye imyaka irenga 13. Nari ngeze aho ntangira kuba 'Paralyze' no kudidimanga. Bitewe n’uko nagendaga mvuga abandi banyeshuri bakansubiramo bananyigana, nafashe umwanzuro wo kutongera kuvuga.

Nafashe icyemezo cyo kwinjira muri refectoire abandi bose bamaze kwinjiramo kugira ngo batanseka, no kwinjira mu masomo abandi bamaze kwinjira mu ishuri, kuko iyo nanyuraga mu kibuga baransekaga bakananyigana.

Umwe mu banyeshuri twiganaga, witwaga Fils, yigeze kungira inama yo kujya ngenda nshyize amaboko mu mifuka kugira ngo bitagaragara. Yari inshuti yanjye cyane, yanampaye inkweto nziza. Ariko kandi, abandi banyeshuri twiganaga barimo umunyamakuru Lucky Nzeyimana wa RBA, bambaye hafi cyane.

Igihe kimwe, mu kwezi kwa Ramadhan, Lucky Nzeyimana yaraje anzanira igicupa kinini cy’amavuta (cyitwaga Girlfriend). Icyo gihe kubona amavuta, 'korogati' cyangwa isabune byari ibintu bikomeye. Yarambwiye ati: “Humura, nubwo uri kunyura mu bihe bikomeye, uzaba umuntu ukomeye.”

Naje gutangira kwigirira icyizere nongera gutekereza, nyamara mbere numvaga ntacyo nagambirira ngo nkigereho. Ndashima Imana ko kugeza ubu ndi umugabo uyishima, yampaye umuryango mwiza. Muri ibyo byose yaramfashije, niga kaminuza ndayisoza nubwo byari mu bihe bikomeye.

Mu bintu nzi ku buzima bwanjye, sinjya nshobora gucira umuntu intege (abanyeshuri nigishije barabizi). Iyo numvise umuntu ubwira undi amagambo amuca intege nka “Wa gicucu we, ntacyo uzageraho,” birambabaza cyane.

Mu gihe nigishaga, iyo nabonaga umunyeshuri ufite intege nke naramukurikiranaga by’umwihariko, kandi hari abo byafashije.
Nyuma y'uko mbaye umuntu w’umumaro, nisanze mu itangazamakuru nagiriyemo umugisha wo gukundwa n’ibyamamare.

Nagerageje kubyaza umusaruro ayo mahirwe, nshinga Label yitwa TFS, ubu ikorera abahanzi babiri dukorera 'Full management': Divine Nyinawumuntu [Divine Muntu] na Umurizabageni Umurerwa Nadia, ubarizwa muri Umurage Art, icyiciro cy’umuco.

Wowe wihebye, komera, Imana igufiteho umugambi mwiza."

Frodouard ni umuhanzi, umunyamakuru akaba na Manager wa Divine Muntu

Frodouard hamwe n'umugore we Emerance bamaranye imyaka 10

Frodouard hamwe n'umuryango we buzuye amashimwe menshi ku Mana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...