Kuri
uyu wa gatanu tariki ya 3 Kamena 2022, hakinwe umukino wa ½ muri French Open
2022 wasize umuinya-Espagne Rafael Nadal ageze ku mukino wa nyuma bitamugoye
nyuma yuko Alexander Zverev bari bahanganye avunikiye mu mukino.
Alexander
Zverev wagoye cyane Nadal muri Seti ebyiri bakinnye yagize imvune yatumye
asohoka mu kibuga acumbagira ahita anasezererwa mu irushanwa ry’uyu mwaka.
ISeti
ya mbere yarangiye hitabajwe iminota y’inyongera nyuma y’uko bari bayisoje
banganya amanota 6-6, inyongera yasize Nadal ari imbere n’amanota 10-8, mu gihe
iseti ya kabiri bageze ku manota 6-6 nibwo Zverev yagize imvune ikomeye mu
kagombambari ahita asohoka mu kibuga atwaye mu kagare.
Rafael
Nadal azahura n’uwutsinda hagati y’Umunya-Norvege Casper Ruud n’Umunya-Korowasiya
Marin Čilić ku mukino wa nyuma wa French Open 2022.
Nimero
ya 3 ku Isi mu mukino wa Tennis mu bagabo, Rafael Nadal niwe uhabwa amahirwe
menshi yo kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka nyuma yo gusezerera Roger Federer
muri ¼.
Nadal yageze ku mukino wa nyuma muri French Open

Alexander wari wagoye cyane Nadal yavunitse umukino ugeze hagati asohoka mu kibuga