French Montana yasabwe n'abafana kwigisha Dj Khaled isomo ryo gukunda igihugu akomokamo (Palestine) kiri mu ntambara

Imyidagaduro - 13/05/2021 3:58 PM
Share:
French Montana yasabwe n'abafana kwigisha Dj Khaled isomo ryo gukunda igihugu akomokamo (Palestine) kiri mu ntambara

Ibintu bikomeje kujya irudubi hagati ya Palestine yahoze mu myaka ya cyera ari intara y’igihugu cya Israel kuri ubu bihanganye. Benshi bakomeje kuhatakariza ubuzima, amagana n’amagana akaba arimo avanwa mu byayo n'imvura y'ibisasu. Mu gihe ibi biri Dj Khaled yasabiwe inyigisho zo gukunda igihugu cy'ibisekuru bye.

Yitwa Khaled Mohamed Khaled, yavutse kuwa 26 Ugushyingo 1975, azwi ku izina rya Dj Khaled. Ni umunyamerika ufite inkomoko mu gihugu kuri ubu kiri mu ntambara ikomeye cya Palestine. Avuka ku babyeyi b'aba Islam bimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko b'abanya-Palestine. Uyu mugabo yamamaye nk’umuyobozi w’amajwi mu muziki, nk’umucuzi w’umuziki, nk’umuvanzi w’umuziki ndetse n'umushyushyarugamba ukomeye mu bitangazamakuru n’ibitaramo.

Afite umuvandimwe we w’umukinnyi wa filime witwa Alec Ledd (Alaa Khaled). Dj Khaled yinjiye mu muziki abikuye ku babyeyi bakundaga gukina imiziki y'abarabu, bituma atangira kuwukunda bikomeye ariko akiyumvamo injyana ya ‘Rap’, ababyeyi be nabo barabimukundira arabikora. Yatangiye akorera inzu y’umuziki yitwa Merry Go Round aheraho azamura impano ye mu muziki.

Kuri ubu bamwe mu bakunzi b’umuziki by’umwihariko bamwe mu bakurikiranira hafi umunyamuziki ukomoka mu gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika cya Morocco, ukorera umuziki agatura akaba anafite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, French Montana, bamusabye kwigisha Dj Khaled guterwa ishema n'aho akomoka.

Ibi babivuze mu nyunganizi bashyize ku butumwa bwa French Montana buri ku rukuta rwe rwa Instagram bw’ifoto y’umwana w'umusore ufite ibendera rya Palestine hasi yongeraho ati “Bohora Palestine ". Ni ubutumwa bumaze amasaha macye INYARWANDA yabashije kubona.

Iyi niyo foto French Montana yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram akongeraho ati "Free Palestine.'''

Mu nyunganizi nyinshi benshi bashimye uyu muraperi ku bw'icyo gikorwa no kugaragaza aho ahagaze ariko umwe witwa @melz_alk ati "Ndabikunze! Wakwigishije Dj Khaled ikintu kimwe cyangwa bibiri ku byerekeranye no guterwa ishema n'aho akomoka." Undi nawe witwa @sinister_mb ati "Bohora Palestine reka inshuti imenye ibijyanye n'iyi ngingo kuko kuyirengagiza ntacyo byamara."

Iby'ingenzi wamenya kuri Palestine iri mu bihe by'intambara na Israel

Palestine ni igihugu kinyamuryango cy'Umuryango w'Abimbuye gifite umurwa witwa Ramallah ndetse n'Uburasirazuba bwa Jerusalem na cyane ko byegeranye dore ko kuva muri Ramallah ujya muri Jerusalem harimo kilometero icumi.

Umujyi munini uba muri iki gihugu ukaba witwa Gaza, muri iki gihugu bakoresha ikirimi cy'icyarabu. Ubu Perezida w'iki gihugu uriho yitwa Mahmoud Abbas naho Minisitiri w’intebe akaba Mohammed Shtayyeh, uhagarariye inteko ishingamategeko ni Salim Zanoun.

Ni igihugu cyahawe ubwingenge kuwa 15 Ugushyingo 1988, cyemezwa nk'igihugu kinyamuryango mu Umuryango w'Abibumbye mu buryo budasubirwaho kuwa 29 Ugushyingo 2012. Ni igihugu gifite abaturage barengaho gato miliyoni eshanu aho ababarinwa muri 731 baba batuye ku kilometero kare.

Dj Khaled yasabiwe inyigisho zo gukunda igihugu cy'ibisekuru bye cya Palestine 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...