Mu kiganiro gica kuri Radio 4 buri cyumweru, Gashumba
yavuze ko hari abantu bize muri za kaminuza zikomeye nka Makerere University, ariko ugasanga
nta kigaragaza itandukaniro riri hagati yabo n’abatarize. Yagize ati: “Niba wararangije muri Makerere ukaba
ugikoresha taxi, uracyari umukene. Ukeneye gukora cyane.”
Yakomeje agira ati: “Birababaje kubona umuntu waminuje yicaye
hamwe n’abandi 14 bize kugeza mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, ariko bose
bafite ubuzima bumwe. Amashuri agomba kuba igikoresho gihindura ubuzima, si
ishusho gusa.”
Gashumba yanenze
n’imibereho ya bamwe mu baminuje batagira ubushobozi bwo gutunga ibikoresho
by’ibanze nk’ibiribwa bihagije. Ati: “Hari
abantu bafite firigo zitaruzura na rimwe kuva bazigura. Ubu se ni bwo
burezi?”
Yasabye urubyiruko
kwirinda gutegereza inkunga z’abanyapolitiki, cyane cyane muri ibi bihe ibihugu bitandukanye byo muri Afurika byitegura amatora ya 2026. Ati: “Ntimukagume gutegereza ko abanyapolitiki
babaha ibisubizo. Ntimukabeshywe. Nimwikorere.”
Frank Gashumba ni umwe mu
bantu bazwi cyane muri Uganda kubera ubuvugizi bwe, gusesengura politiki,
ubutwari mu gutinyuka kuvuga ibitagenda, ndetse no gukoresha imbuga
nkoranyambaga mu gusangiza abandi ibitekerezo. Ni Umuyobozi wa Sisimuka Uganda,
umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bwa muntu n’impinduka
zishingiye ku baturage.
Azwi cyane kubera imvugo
ze zikarishye, asanzwe akoresha cyane urubuga rwa Facebook, aho akoresha
amagambo akomeye mu gusaba impinduka mu miyoborere ya Uganda no kurwanya ruswa.
Frank Gashumba yibasiriye uburezi, yibaza impamvu abitwa ko baminuje ari bo bisanga mu bukene bukabije