Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane, Mbappé
yafunguye amazamu atsinda igitego cyiza cyafashije u Bufaransa kuyobora, mbere
y'uko mugenzi we Ousmane Dembélé atsinda icya kabiri cyahesheje Les Bleus
intsinzi.
Nubwo yatsinze, Mbappé yanahushije penaliti mu gice
cya mbere cy'umukino, nyuma yo kugushwa hasi na myugariro wa Morocco Noussair
Mazraoui, aho umunyezamu Yassine Bounou yayikuyemo.
Iki gitego cya Mbappé cyatumye agira ibitego umunani
mu Gikombe cy'Isi, anganya na Lionel Messi mu rugamba rwo gutwara igihembo
cy'umukinnyi uzasoza irushanwa ari we umaze gutsinda ibitego byinshi.
Ku munota wa 77, Mbappé yasabye gusimbuzwa nyuma yo
kumva ububabare ku kagombambari k'ukuguru kw'iburyo. Yahawe ubufasha n'abaganga
b'ikipe, asohoka asuhuza abafana n'abakinnyi bagenzi be.
Amashusho ya televiziyo yamugaragaje yicaye ku ntebe
y'abasimbura yashyizeho urubura ku kirenge cy'iburyo, ibintu byatumye bamwe
batangira kugira impungenge ko yaba yagize imvune.
Nyuma y'umukino ariko, Mbappé yagarutse mu kibuga
yishimana n'abakinnyi bagenzi be ndetse
asimbagurika yizihiza intsinzi, ibintu byerekanye ko ikibazo cye kitari
gikomeye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko ikibazo
cy’imvune yagize kidakomeye.Ati:”Nagize ikibazo gito ku kagombambari, ariko
meze neza rwose. Mateta yari ameze neza kurusha njye ngo asoze umukino, ni yo
mpamvu nasimbuwe."
Umutoza w'u Bufaransa, Didier Deschamps, na we
yemeje ko imvune ya Mbappé idakanganye.
U Bufaransa buzacakirana na Espagne cyangwa u Bubiligi muri 1/2 cy'irangiza, aho abafana b'iyi kipe bafite icyizere ko Mbappé azaba ameze neza kandi yiteguye gufasha bagenzi be.

Mbappe yari yagaragaye yashyize urubura ku kuguru ibyari byateye impungenge ko yaba yavunitse
