France Mpundu yageze muri Côte d’Ivoire ari kumwe n’umukunzi
we Moctar, bombi bakaba bari baturutse muri Bénin.
Mu byo bakoze harimo gusura ahantu hatandukanye, kugirana
ibiganiro n’abantu banyuranye, ndetse no kwitabira ibikorwa bikomeye bifite aho
bihuriye n’itangazamakuru n’imyidagaduro.
Mu bigo basuye harimo Canal+ Côte d’Ivoire, ikigo kizwi cyane
mu itangazamakuru muri Afurika. Ni nayo yateguye ikiganiro cya “The Secret
Story”, Moctar yegukanyemo intsinzi, kikaba cyaramugize icyamamare ndetse
kikamenyekanisha cyane France Mpundu n’abandi bari kumwe na we.
Uretse Canal+, France Mpundu yanagize umwanya wo gusura
icyicaro cya Sony Music giherereye muri Côte d’Ivoire. InyaRwanda yabonye
amakuru avuga ko France Mpundu n’umukunzi we bari mu biganiro byo gukorana na
Sony Music, ibintu bishobora kuzamura urwego rw’umuziki wa France Mpundu ku
ruhando mpuzamahanga.
Mu gihe yari muri Côte d’Ivoire, France Mpundu yanakomeje
gushyira imbaraga mu muziki we, aho yakoranye indirimbo n’umuhanzi Paulo
Chakal, umwe mu bahanzi bagezweho cyane muri iki gihugu.
Paulo Chakal azwi cyane mu ndirimbo “Ya Dieu Dedans”
yakoranye n’icyamamare Didi B, umwe mu bahanzi bakomeye mu Burengerazuba bwa
Afurika.
Iyi mikoranire ya France Mpundu na Paulo Chakal igaragaza
intambwe ikomeye ku ruhande rw’umuziki nyarwanda, by’umwihariko mu guhuza
abahanzi b’Abanyarwanda n’abo mu Karere ka Afurika y’Iburengerazuba.
Byongeye, mu bikorwa bitandukanye byabereye muri Côte
d’Ivoire birimo “Meet & Greet”, hagaragaye n’abanyamahanga baririmba
indirimbo mu Kinyarwanda, ikintu cyashimishije benshi kandi kigaragaza uko
umuziki nyarwanda ugenda waguka no kumvwa hanze y’igihugu.
France Mpundu yakomeje kandi gusura ibiro bya Sony Music, aho
bivugwa ko ari mu biganiro bigamije imikoranire irambye, mu gihe Paulo Chakal
na we akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi bafite ahazaza heza mu bihugu
bivuga Igifaransa muri Afurika.
Ibi bikorwa byose byerekana ko France Mpundu ari mu rugendo
rwo kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga, anahesha ishema umuziki nyarwanda
ku ruhando rw’Isi.
France Mpundu yageze ku rundi rwego, yahuje imbaraga na Paulo
Chakal ugezweho muri Côte d’Ivoire

France Mpundu mu mikoranire n’umuhanzi Paulo Chakal uri
kwigarurira West Africa

France Mpundu yatangiye ibiganiro bigamije gushyiraho imikoranire na 'Sony Music' yamamaye mu guteza imbere abahanzi
KANDA HANO UREBE IMWE MU NDIRIMBO ZA PAULO URI GUKORANA INDIRIMBO NA FRANCE MPUNDU
