France Mpundu yahuje imbaraga na Paulo Chakal ugezweho muri Côte d’Ivoire

Imyidagaduro - 20/12/2025 11:51 AM
Share:

Umwanditsi:

France Mpundu yahuje imbaraga na Paulo Chakal ugezweho muri Côte d’Ivoire

Umuhanzikazi nyarwanda France Mpundu, umaze iminsi ari muri Côte d’Ivoire, yahuje imbaraga n’umuhanzi Paulo Chakal, uri mu bahanzi bagezweho kandi bafite izina rikomeye muri iki gihugu no mu bindi bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika bivuga Igifaransa.

France Mpundu yageze muri Côte d’Ivoire ari kumwe n’umukunzi we Moctar, bombi bakaba bari baturutse muri Bénin. Kuva bahagera, bakomeje kwitabira no gukora ibikorwa bitandukanye bigamije kwagura imikoranire yabo mu rwego rw’imyidagaduro n’itangazamakuru.

Mu byo bakoze harimo gusura ahantu hatandukanye, kugirana ibiganiro n’abantu banyuranye, ndetse no kwitabira ibikorwa bikomeye bifite aho bihuriye n’itangazamakuru n’imyidagaduro.

Mu bigo basuye harimo Canal+ Côte d’Ivoire, ikigo kizwi cyane mu itangazamakuru muri Afurika. Ni nayo yateguye ikiganiro cya “The Secret Story”, Moctar yegukanyemo intsinzi, kikaba cyaramugize icyamamare ndetse kikamenyekanisha cyane France Mpundu n’abandi bari kumwe na we.

Uretse Canal+, France Mpundu yanagize umwanya wo gusura icyicaro cya Sony Music giherereye muri Côte d’Ivoire. InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko France Mpundu n’umukunzi we bari mu biganiro byo gukorana na Sony Music, ibintu bishobora kuzamura urwego rw’umuziki wa France Mpundu ku ruhando mpuzamahanga.

Mu gihe yari muri Côte d’Ivoire, France Mpundu yanakomeje gushyira imbaraga mu muziki we, aho yakoranye indirimbo n’umuhanzi Paulo Chakal, umwe mu bahanzi bagezweho cyane muri iki gihugu.

Paulo Chakal azwi cyane mu ndirimbo “Ya Dieu Dedans” yakoranye n’icyamamare Didi B, umwe mu bahanzi bakomeye mu Burengerazuba bwa Afurika.

Iyi mikoranire ya France Mpundu na Paulo Chakal igaragaza intambwe ikomeye ku ruhande rw’umuziki nyarwanda, by’umwihariko mu guhuza abahanzi b’Abanyarwanda n’abo mu Karere ka Afurika y’Iburengerazuba.

Byongeye, mu bikorwa bitandukanye byabereye muri Côte d’Ivoire birimo “Meet & Greet”, hagaragaye n’abanyamahanga baririmba indirimbo mu Kinyarwanda, ikintu cyashimishije benshi kandi kigaragaza uko umuziki nyarwanda ugenda waguka no kumvwa hanze y’igihugu.

France Mpundu yakomeje kandi gusura ibiro bya Sony Music, aho bivugwa ko ari mu biganiro bigamije imikoranire irambye, mu gihe Paulo Chakal na we akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi bafite ahazaza heza mu bihugu bivuga Igifaransa muri Afurika.

Ibi bikorwa byose byerekana ko France Mpundu ari mu rugendo rwo kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga, anahesha ishema umuziki nyarwanda ku ruhando rw’Isi. 

France Mpundu yageze ku rundi rwego, yahuje imbaraga na Paulo Chakal ugezweho muri Côte d’Ivoire


France Mpundu mu mikoranire n’umuhanzi Paulo Chakal uri kwigarurira West Africa

France Mpundu yatangiye ibiganiro bigamije gushyiraho imikoranire na 'Sony Music' yamamaye mu guteza imbere abahanzi

KANDA HANO UREBE IMWE MU NDIRIMBO ZA PAULO URI GUKORANA INDIRIMBO NA FRANCE MPUNDU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...