Iyo modoka yo mu bwoko bwa BYD Tai 3 yasohotse mu 2025, ifite agaciro ka Miliyoni 38 Frw. France Mpundu, umuhanzi nyarwanda
wamamaye mu ndirimbo zirimo “Nzagutegereza”, yakiriye iyi mpano ayiherewe
n’umukunzi we Moctar, umugabo ukomoka muri Niger wamenyekanye cyane ubwo
yitabiraga irushanwa rya televiziyo “The Secret Story”.
Nyuma yo guhabwa iyi modoka, France
Mpundu yagaragaje ibyishimo bye abinyujije ku rubuga rwa Instagram, ashimira
Imana ndetse agaragaza ko yishimiye ubuzima ari kubamo n’umukunzi we.
Mu butumwa yashyize kuri konti ye
ya Instagram, France Mpundu yagize ati: “Ndumva mfite umugisha kuba ndi kubaho
ibi byose ndi kumwe nawe. Alhamdulillah.”
Urukundo rwa France Mpundu na
Moctar rwamenyekanye cyane ubwo bombi bahuriraga muri Afurika y’Epfo, mu
irushanwa rya televiziyo “The Secret Story”.
Ni irushanwa ryaje guhuza aba bombi
mu buryo bwihariye, kuko mu gihe bari barimo kurushanwa ari na bwo hatangiye
kuvuka amarangamutima hagati yabo.
Moctar ni we waje kwegukana iri
rushanwa, ariko nyuma yaryo urukundo rwe na France Mpundu rukomeza kurenga imbibi
z’umukino wa televiziyo.
Mu gihe bari bakiri muri irushanwa,
Moctar yanambikiye France Mpundu impeta, biba kimwe mu bihe byatumye
abakurikiranaga “The Secret Story” batangira gukurikiranira hafi umubano w’aba
bombi.
Nyuma y’uko irushanwa rirangiye mu
mpera za 2025, Moctar yaje mu Rwanda gusura France Mpundu.
Uru rugendo rwagize umwihariko kuko
umubano wabo watangiye kuva ku rukundo rwagaragaraga kuri televiziyo ujya mu
buzima busanzwe, aho Moctar yamenyanye n’umuryango wa France Mpundu.
Ibi byagaragaje ko umubano wabo
utari ugishingiye gusa ku gihe bamaze bari kumwe mu irushanwa, ahubwo ko bari
gutegura indi ntambwe mu buzima bwabo bwite.
Mu gihe urukundo rwabo rwakomezaga
gukura, Moctar yongeye kwambika France Mpundu impeta, ariko noneho mu birori
byabereye ku mucanga wo ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania, muri Mata 2026.
Iki gihe cyagaragaye no mu kiganiro
cyabo cy’ubuzima bwite cyitwa “Vie VIP”, gitambuka kuri Canal+ Magic, aho
ubuzima bwabo nk’abakundana bwagiye bugaragazwa mu buryo burambuye.
Impeta ya kabiri yabaye indi
ntambwe mu rugendo rwabo, mbere y’uko baza kugera ku cyemezo cyo kubana
nk’umuryango.
Ku wa 25 Nyakanga 2026, France
Mpundu na Moctar basezeranye imbere y’Imana mu birori byabaye mu ibanga
rikomeye.
Aba bombi bahisemo kutagira byinshi
babitangazaho ako kanya, kuko ibijyanye n’ibi birori byari biteganyijwe
kuzagaragazwa mu kiganiro cyabo cya televiziyo.
Nyuma y’iyo ntambwe, umuryango wabo
warushijeho kwaguka ubwo bibarutse imfura yabo y’umukobwa muri Nyakanga 2026.
Kubyara imfura byabaye indi ntambwe
ikomeye kuri aba bombi, kuko urukundo rwatangiriye mu irushanwa rya televiziyo
rwari rumaze guhinduka umuryango w’abantu batatu.
Kuva yibaruka imfura, France Mpundu
yafashe akaruhuko ku bikorwa bya muzika, aho yari asanzwe akorana na Huha
Records, inzu ifasha abahanzi irimo n’umuhanzi Juno Kizigenza.
Iki kiruhuko cyaje mu gihe umuhanzi
yari amaze kwinjira mu kindi cyiciro cy’ubuzima, aho usibye gukomeza umwuga we
wa muzika, yari amaze no kuba umubyeyi.

Moctar yongeye kugaragaza urukundo afitiye France Mpundu amuha impano y’imodoka

France Mpundu ntiyigeze ahisha ibyishimo bye, ahubwo yahise abisangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko yishimira urwo rugendo ari kugirana n’umukunzi we

Kuva muri “The Secret Story” muri Afurika y’Epfo, kugeza ku mpeta ya mbere, urugendo rwa Moctar mu Rwanda, impeta ya kabiri i Zanzibar, isezerano imbere y’Imana, kubyara imfura ndetse n’impano y’imodoka, urukundo rwa France Mpundu na Moctar rwagiye rufata indi sura uko iminsi yagiye ishira

Kuri ubu, aba bombi bari mu cyiciro gishya cy’ubuzima nk’ababyeyi, mu gihe France Mpundu ategereje kongera gusubira mu bikorwa bya muzika nyuma y’ikiruhuko yafashe mu gihe yita ku muryango we mushya


