France Mpundu ari kwitegura kwibaruka imfura ye

Imyidagaduro - 02/06/2026 9:17 AM
Share:

Umwanditsi:

France Mpundu ari kwitegura kwibaruka imfura ye

Umuhanzikazi France Mpundu yatangaje ko we n’umukunzi we Moctar, ukomoka muri Niger, bari mu byishimo byo kwitegura kwakira imfura yabo.

Aya makuru yayashyize hanze nyuma y’igihe gito aba bombi bongeye guhamya urukundo rwabo mu birori byabereye i Zanzibar, aho Moctar yongeye kwambika France Mpundu impeta nk’ikimenyetso cy’urukundo rwabo rukomeje gukura. Ibi biri mu bigize ikiganiro cyabo gishya kizajya gitambuka kuri Canal+ Magic.

Urukundo rwa France Mpundu na Moctar rwatangiye kumenyekana ubwo bahuriraga mu kiganiro cya televiziyo cyitwa “The Secret Story”, aho bakundaniye imbere y’abakunzi b’iki kiganiro. Nyuma yaho, bakomeje kwigarurira imitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga, bituma bakundwa cyane n’abafana babo.

Kubera uburyo uru rukundo rwabo rwakomeje gukurikirwa n’abatari bake, Canal+ yemeye kubakorera ikiganiro cyihariye cyitwa “Vie VIP”, kizajya kigaragaza ubuzima bwabo bwa buri munsi, haba mu Rwanda no mu bindi bihugu basanzwe batembereramo. Iki kiganiro kizaba gikubiyemo amashusho agaragaza urugendo rwabo nk’abakundana ndetse n’uburyo bubaka urugo rwabo.

Mu butumwa France Mpundu yashyize kuri Instagram kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kamena 2026, yatangaje ko we na Moctar bagiye kuba ababyeyi.

Yagize ati: “Ntabwo twari tuzi uburyo twabibabwira, ni yo mpamvu twahisemo kubibereka. Ntabwo ari inkuru y’urukundo gusa yatangiriye imbere yanyu, ahubwo ni inkuru y’ubuzima, ihuza imiryango ibiri n’ibyamamare bibiri biri kubaka urugo rwabyo, none ubu bakaba bagiye kuba batatu [Kwaguka ku muryango].”

Yakomeje asaba abakunzi babo gukurikira inkuru y’urugendo rwabo muri iki kiganiro gishya, ati: “Muzavumbura amateka yacu muri ‘Vie VIP’, kizatangira vuba kuri Canal+ Afrique.”

Amafoto yasohowe n’aba bombi agaragaza France Mpundu atwite inda nkuru, ibintu byahise bishimangira amakuru y’uko bitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere.

Iyi nkuru yakiriwe neza n’abakunzi babo, benshi babifuriza ishya n’ihirwe muri uru rugendo rushya rwo kuba ababyeyi, nyuma y’urukundo rwabo rwatangiriye imbere y’imbaga y’abakurikiraga “The Secret Story” rukaza gukomera uko iminsi yagiye ihita.

France Mpundu yagaragaje ko akuriwe, ndetse yitegura kwibaruka imfura ye n’umukunzi we

France Mpundu n’umukunzi we Moctar bagiye kugaragaza ubuzima bwabo binyuze kuri Canal+ Magic

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'NZAGUTEGEREZA' YA FRANCE MPUNDU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...