Formula 1 mu Rwanda? Amahirwe yo kwakira iri siganwa akomeje kwiyongera

Imikino - 07/10/2026 7:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Formula 1 mu Rwanda? Amahirwe yo kwakira iri siganwa akomeje kwiyongera

U Rwanda rushobora kwandika amateka akomeye yo kwakira irushanwa rya Formula 1, aho amakuru mashya avuga ko rwemerewe kuzajya kuri kalendari y’iri rushanwa mu 2030.

Amakuru aturuka mu bantu bafite amakuru yizewe mu makipe n’abayobozi ba Formula 1 avuga ko u Rwanda ruzahabwa amahirwe yo kwakira Grand Prix ya Formula 1, bikaba biteganyijwe ko izajya kuri kalendari guhera mu 2030.

Amakuru ‎ ya RacingNews365 avuga ko hari ubwumvikane bwamaze kugerwaho hagati y’impande bireba, ndetse ko itangazo ryemeza aya makuru rishobora gutangazwa mu mpera z’uyu mwaka, ndetse bikaba bishoboka ko ryatangazwa mu byumweru biri imbere.

‎Perezida Paul Kagame amaze imyaka akora ibikorwa bitandukanye bigamije kugeza Formula 1 mu Rwanda, ndetse mu 2024, Kigali yakiriye inama rusange za FIA ndetse n’umuhango wo gutanga ibihembo by’abitwaye neza muri Motorsport ku rwego rw’isi.

‎Ni muri uwo muhango Perezida Kagame yatangaje ku mugaragaro ko u Rwanda ruzatanga ubusabe bwo kwakira irushanwa rya Formula 1. ‎Icyo gihe hari abagaragaje gushidikanya kuri uwo mugambi, kuko u Rwanda rutari rufite ikibuga cy’imikino ya Motorsport gifite ubushobozi bwo kwakira irushanwa rya Formula 1.

‎Amakuru mashya avuga ko u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kubaka Circuit ihoraho ya Formula 1, hakurikijwe igishushanyo cyari cyaragiye hanze mbere. ‎Iki kibuga giteganyijwe kubakwa ahagana muri kilometero 40 uvuye i Kigali, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.

‎Igishushanyo cy’uyu mushinga cyateguwe na WurzDesign, ikigo cya Alexander Wurz wahoze ari umushoferi wa Formula 1 ndetse akaba n’umuhanga mu gutegura ibibuga by’amasiganwa. ‎WurzDesign iri gukorana na Tilke Engineering mu mushinga wo kubaka Qiddiya Speed Park Circuit muri Saudi Arabia.

‎Perezida Kagame yanitabiriye Azerbaijan Grand Prix ya 2025, aho yakomeje ibiganiro n’abayobozi bakuru b’umukino wa Formula 1. ‎Yagiye agirana imikoranire na Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, ndetse na Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali.

‎Ibi byatumye umugambi wo kugarura Formula 1 muri Afurika ukomeza gufata intera, dore ko Formula 1 iheruka gusiganwa muri Afurika mu 1993, ubwo Afurika y'Epfo yakiraga Grand Prix yabereye kuri Kyalami.

‎Kuva icyo gihe, ibihugu bitandukanye byagiye bigaragaza ubushake bwo kongera kwakira iri rushanwa.

‎Muri Afurika y’Epfo, Kyalami ndetse na Cape Town byagiye bigaragaza ko bishaka kwakira Grand Prix, mu gihe na Morocco na Nigeria byagiye bivugwaho kugira gahunda nk’iyo.

‎Nubwo ibihugu byinshi ku isi bihatanira kwakira Formula 1, abayobozi n’abakinnyi bakomeye muri uyu mukino bamaze igihe bavuga ko Afurika ikwiye kongera kugira umwanya kuri kalendari ya Formula 1.

‎Mu bashyigikiye cyane igaruka rya Formula 1 muri Afurika harimo Lewis Hamilton, wegukanye shampiyona y’isi inshuro zirindwi.

‎Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, ndetse na Stefano Domenicali na bo bagiye bagaragaza ko bashyigikiye ko Formula 1 yongera gusiganwa ku mugabane wa Afurika.

‎


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...