Antonelli yambutse umurongo wa nyuma ari uwa mbere nyuma y'amasiganwa 44, asiga Charles Leclerc wa Ferrari ku mwanya wa kabiri amurusha amasegonda 1.952, mu gihe Max Verstappen wa Red Bull yabaye uwa gatatu, anatuma iyi kipe igera ku ntera y'uduhigo 300 twa podium mu mateka yayo muri Formula One.
Iri siganwa ryabaye ribi cyane kuri George Russell, wari uwa kabiri ku rutonde rusange mbere y'uko risiganwa ritangira. Russell yakoze impanuka ku nshuro ya mbere y'isiganwa nyuma yo kugongana na mugenzi we bahanganye, Lewis Hamilton.
Nyuma y'iyo mpanuka, Russell yavuze ko atagitungurwa no guhura n'ibibazo nk'ibi. Mu gihe Hamilton we yarangije isiganwa ari uwa kane nubwo yari yahawe igihano cy'amasegonda atanu kubera uruhare yagize muri iyo mpanuka yabaye hagati ye na Russell.
Mu gihe cyo guhindura amapine Hamilton yongeye gukorwaho iperereza nyuma yo gusohoka mu buryo butizewe imodoka ye igakora ku mukanishi wa Ferrari wari uri imbere ayitunganya. Uwo mukanishi ariko ntibyateje ibibazo bikomeye.
Kubera iryo kosa, Ferrari yaciwe amande y'ibihumbi 30 by'amayero, ndetse andi bihumbi 10 asubikwa mu gihe cy'umwaka umwe igihe cyose nta kosa nk'iryo rizongera kubaho.
Intsinzi Antonelli yabonye ibaye iya gatandatu muri uyu mwaka mu masiganwa 10 amaze gukinwa, ndetse ni iya gatanu atsinze atangiriye ku mwanya wa mbere. Byatumye arushaho kwizera kujya mu kiruhuko cyo muri Kanama afite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe.
Uyu musore ubu arusha Lewis Hamilton amanota 45, mu gihe George Russell amusigayeho amanota 50. Mu bandi bitwaye neza harimo Oscar Piastri wa McLaren wabaye uwa gatanu, Isack Hadjar wa Red Bull aba uwa gatandatu nyuma yo gutangirira ku mwanya wa nyuma, naho Lando Norris wa McLaren arangiza ku mwanya wa karindwi nyuma yo guhanishwa gusubira imyanya 10 ku murongo wo gutangirira.
Abandi begukanye amanota ni Gabriel Bortoleto wa Audi wabaye uwa munani, Arvid Lindblad wa Racing Bulls wa cyenda ndetse na Franco Colapinto wa Alpine wasoreje ku mwanya wa 10. Naho mu guhatanira igikombe cy'amakipe, Mercedes yakomeje kuyobora n'amanota 73 irusha Ferrari, nubwo icyo kinyuranyo cyagabanutseho amanota atanu nyuma y'iri siganwa
