Uyu musore ukinira Mercedes yegukanye iki gikombe ku Cyumweru, tariki ya 1
Ugushyingo 2026, nyuma yo kurangiza isiganwa rya Grand Prix ya Mexico City ari
ku mwanya wa gatatu. Ni nyuma y'uko isiganwa ryegukanywe na Max Verstappen wa
Red Bull, naho Lewis Hamilton wa Ferrari aba uwa kabiri.
Antonelli yemeje igikombe cye nyuma yo kugira amanota menshi ku buryo nta
wundi mushoferi wari ugishoboye kumukuraho iri rushanwa, kuko yari amaze kugira
ikinyuranyo cy'amanota 119.
Uyu munyaliyani kandi abaye uwa mbere wegukanye Shampiyona ya Formula 1 kuva
mu 1953, ubwo byakorwaga na Alberto Ascari.
Mu butumwa yagejeje ku bari bateraniye kuri podium, yagize ati: "Nabuze
icyo mvuga. Ndacyagerageza kumva neza ibyabaye. Uyu mwaka wabaye uw'igitangaza,
kandi gusangira podium na Max na Lewis ni ibintu bidasanzwe. Niteguye no
kuzongera guhangana na bo mu bihe biri imbere."
Max Verstappen yegukanye Grand Prix ya Mexico City, aba atwaye isiganwa rya
74 mu mateka ye ya Formula 1 ndetse n'irya gatandatu atsindiye muri Mexico.
Yakurikiwe na Lewis Hamilton wa Ferrari, warangije amasegonda 0.799 inyuma
ye, mu gihe Antonelli yarangije ku mwanya wa gatatu.
Iri siganwa ryagaragayemo ibihe bikomeye birimo impanuka, imodoka
z'umutekano (Safety Cars) n'ihagarikwa ry'irushanwa ryamaze iminota 33,
hasigaye kuzenguruka inshuro 25 kugira ngo rirangire.
Charles Leclerc wa Ferrari yabaye uwa kane, Lando Norris wa McLaren arangiza
ari uwa gatanu, mu gihe George Russell wa Mercedes yabaye uwa gatandatu.
Russell yari akeneye gutsinda iri siganwa kugira ngo akomeze kugira amahirwe
yo guhatanira igikombe, ariko umusaruro yabonye watumye asigara inyuma ya
Antonelli ho amanota 130.
Mu manota rusange, Verstappen yahise afata umwanya wa kabiri, akurikirwa na
Hamilton, mu gihe Russell yagize umwanya wa kane.
Lewis Hamilton yari yatangiriye isiganwa ku mwanya wa mbere, nyuma yo kubona
Pole Position ye ya mbere muri Ferrari mu isiganwa rya Grand Prix risanzwe,
akaba yari iya 105 mu mateka ye.
Ariko mu ntangiriro z'isiganwa, yahuye na mugenzi we Charles Leclerc
bahatanira umwanya wa mbere. Leclerc yarenze ku mupaka w'ikibuga agakata mu
byatsi, bituma Verstappen aboneraho kumusiga.
Hamilton yagaragaje kutishimira imyitwarire ya mugenzi we, abwira ikipe ye
kuri radiyo ko yasunitswe hanze n'umuntu bakinana.
Leclerc yahawe igihano cy'amasegonda atanu, ariko ntibyahise bihindura uko
Hamilton yari akurikirana na we nyuma yo gusimbuza amapine.
George Russell na we yahawe igihano cy'amasegonda 10 nyuma yo kugongana na
Isack Hadjar wa Red Bull.
Oscar Piastri wa McLaren, wari warangije ari uwa karindwi, na we yahawe
igihano cy'amasegonda 10 kubera kugonga undi mushoferi, bituma asubizwa ku
mwanya wa 15.
Ibindi bihano byahawe abashoferi ba Alpine, Franco Colapinto na Pierre
Gasly, byatumye Liam Lawson wa Racing Bulls azamuka ku mwanya wa karindwi,
Gabriel Bortoleto wa Audi aba uwa munani, Isack Hadjar aba uwa cyenda, naho Ryo
Hirakawa wa Haas abona amanota ye ya mbere kuri uwo mwanya wa 10.
Nubwo Antonelli yari amaze kwegukana igikombe cy'abashoferi, Mercedes yari
ikomeje guhatanira igikombe cy'amakipe (Constructors' Championship).
Ikipe ya Mercedes yari imaze kugira amanota 630, imbere ya Ferrari yari
ifite 504. Iyi kipe ishobora kwegukana iki gikombe mu isiganwa rizakurikiraho
rizabera muri Brazil.
Ku rundi ruhande, isiganwa ryahagaritswe by'agateganyo ku nshuro ya 46
kubera impanuka ya Valtteri Bottas wa Cadillac, wahuye n'ikibazo cya suspension
y'imbere ku ruhande rw'ibumoso, imodoka ye ikagonga ku ruhande rw'ikibuga.



