Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12
Gashyantare 2022, irushanwa rya Miss Rwanda ryakomereje mu Karere ka Gasabo
kuri Hill Top Hotel.
Abakobwa 190 nibo biyandikishije
guhatanira ikamba rya Miss Rwanda, ni mu gihe abarenga 114 aribo bamaze kugera
ahabera ijonjora.
Imbere y’akanama nkemurampaka, Noella
[Fofo] yavuze ko yashatse kwitabira Miss Rwanda ‘kubera ko yiyumvamo ubushobozi’,
kandi ngo arashaka kuzakorera ubuvugizi benshi.
Uyu mukobwa yavuze ko umushinga we
ujyanye n’imyirorokere, aho azajya aganiriza abakobwa ku bijyanye no kumenya
iminsi yabo y’uburumbuke [Ukwezi k’umugore] n’ibindi.
Evelyne Umurerwa yamubwiye ko afite umushinga mwiza, ariko amubwira ko nabasha gutambuka ‘uzawukoreho neza’.
James
Munyaneza nawe yamuhaye ‘Yes’. Miss Mutesi Jolly yamuhaye ‘No’ amubwira ko
atanyuzwe n’umushinga we.
‘Fofo’ yamamaye muri sinema nyarwanda
nka Liliane muri filime yitwa ’Seburikoko’, azwi kandi nka Fofo mu yitwa ’Papa
Sava’, iri muri filime zica kuri YouTube zikunzwe.
Niwemubyeyi Noella [Fofo] yahataniye
ikamba rya Miss Rwanda 2022 Noella yavuze ko yitabiriye Miss
Rwanda kubera ko ashaka kuvuganira abandi
Miss Mutesi Jolly yahaye ‘NO’ Fofo
kubera ko atanyuzwe n’umushinga we
Noella yavuze ko umushinga we wubakiye ku myororokere, aho azajya yigisha ku bijyanye n’ukwezi k’umugore [Menstrual cycle]
Uyu mukobwa akunzwe n’abatari bacye bitewe n’ubuhanga agaragaza mu gukina neza bikanyura abamukurikira