Pastor Joel Sengoga usanzwe ayobora itorero Divine and Destiny church, niwe wahawe inshingano zo kuyobora iri huriro rya FOBACOR mu gihe cy’imyaka itatu. Yasimbuye Rev Dr Charles Mugisha wa New Life Bible Church wari umaze imyaka 6 ku buyobozi dore ko yayoboye manda ebyiri. Pastor Joel Sengoga na komite ye barahiriye gukomereza aho bagenzi babo bari bageze mu rwego rwo kunoza umurimo w’Imana mu itorero rya Kristo.
Rev Joel Sengoga umuyobozi mushya wa FOBACOR
FOBACOR ni ijambo ry’impine y'amagambo y'icyongereza rikaba risobanura amatorero y’abavutse ubwa kabiri akorera mu Rwanda (Forum of Born Again churches and Organisations in Rwanda). Ni ihuriro rigizwe n’amwe mu matorero ya Gikristo atarumvikanaga mu Rwanda mbere ya 1994. Iryo huriro ryatangiye mu mwaka wa 2002 kugeza ubu rikaba rigizwe n’amatorero ya Gikristo agera ku ijana.
Mu muhango wo guhererekanya ubuyobozi hari abakuriye abatorero atandukanye ndetse n’abandi batumirwa barimo Musenyeri Birindabagabo Alex uyobora Peace Plan ndetse na Vincent Munyeshyaka umunyamabanga uhoraho muri MINALOC.
Musenyeri Birindabagabo Alex (ibumoso) umuyobozi wa PEACE PLAN
Komite nshya yatorewe kuyobora Fobacor mu myaka itatu iri imbere, igizwe na Rev Joel Sengoga ari nawe muyobozi mukuru, Pastor Kamanzi Theophile wabaye umuyobozi wungirije ndetse no muri manda icyuye igihe akaba yari umuyobozi wungirije. Abandi bari muri komite nshya hari Pastor Twagirayezu Patrick watorewe kuba umunyamabanga mukuru n'abandi bahawe inshingano zitandukanye aribo: Gatete Geofrey, Bishop Dr Fidele Masengo, Ev Sebakara Sandrali na Dr Immaculee.
Rev Dr Charles Mugisha umuyobozi wa komite icyuye igihe, mu ijambo rye, yashimiye bagenzi be bafatanyije mu murimo w'Imana, ashimira Imana yabashoboje anashimira Leta y’u Rwanda kuba yarabizeye ikabaha urubuga bakisanzura, bagakorera Imana ndetse bagashobozwa n'Imana gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu birimo amakimbirane mu bashakanye n’ibindi bitandukanye.
Bimwe mu byagezweho mu myaka itatu nkuko byatangajwe na Rev Dr Charles Mugisha harimo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu bakristo n’abanyarwanda muri rusange, guteza imbere gukorera mu mucyo, gushishikariza abapasiteri kwihugura mu ishuri rya Bibiliya dore ko ari umugisha kuba barifite mu Rwanda ariryo Africa College of Theology rihereye Kicukiro, kugeza ubu hakaba hari benshi bamaze kurangiza mu byiciro bitandukanye.
Rev Dr Mugisha Charles na Pastor Theophile Kamanzi wagumye ku mwanya yari ariho muri manda icyuye igihe
Rev Joel Sengoga umuyobozi mushya wa FOBACOR, mu ijambo rye yashimiye Imana imuhaye amahirwe yo kuyobora iryo huriro anahimira abamugiriye icyizere bakamutora. Ati “Ni umugisha ni amahirwe Imana impaye yo gukorera umurimo wa Kristo mu Rwanda. Ishyaka ndarifite, ndasaba amasengesho kugira ngo Imana inshoboze. ”
Zimwe mu ngamba za Rev Joel Sengoga nk'umuyobozi mukuru wa FOBACOR, yavuze ko azategura amahugurwa y’abapasiteri bagahugurwa ku gucunga umutungo kuko haba hari bamwe batabifitemo ubumenyi bikaviramo amatorero yabo n’abakristo babo kudatera imbere. Yavuze kandi ko azashyiraho itsinda ry’abanyamasengesho rikajya rihora ku gicaniro bagasengera itorero n'igihugu.
Vincent Munyeshyaka wari uhagarariye MINALOC
Uwari umushyitsi mukuru, Vincent Munyeshyaka umunyamabanga uhoraho muri MINALOC mu ijambo rye, yasabye abapasiteri bari aho n'abandi babarizwa muri iryo huriro bya FOBACOR gukomeza kwigisha ubutumwa bw’amahoro, ubw'ubumwe no kubungabunga inyungu z’umunyarwanda. Yabasabye kandi kurwanya amacakubiri mu bakristo ndetse cyane cyane bagakomeza kubungabunga ubutekano nkuko basanzwe babikora.
REBA AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE MURI UWO MUHANGO WO KWIMIKA REV JOEL SENGOGA
Abayobozi ba FOBACOR hamwe na Vincent Munyeshyaka wo muri MINALOC
Hari abapasiteri bahagarariye amatorero atandukanye
Bishop Rugamba Albert wa Bethesda Holy church
Pastor Norman Desire uhagarariye umuryango w’ivugabutumwa witwa Chrost for the Nations Ministries na Pastor Peter Musisi ukuriye Holy Living Church Of Christ
Pastor Patrick Twagirayezu uyobora Calvary Temple church wabaye umunyamabanga mukuru
Rev Pastor Seruhungo Alphonse(ibumoso) umuyobozi wungirije wa Restoration church
Bishop Dr Masengo Fidele wa Foursquare Gospel church ni umwe mu bayobozi bashya ba FOBACOR
Pastor Emmanuel Ntayomba wa Healing Centre nawe yari muri uyu muhango
Uyu muhango wari witabiriwe na benshi mu bafite amatorero akomeye yavutse ubwa kabiri
Hano Dr Charles Mugisha yatangaga ubuyobozi kuri Pastor Joel Sengoga
Yamusabye kuzakomereza kubyo bari bamaze kugeraho
Komite nshya n'icyuye igihe zasengewe
Rev Sengoga Joel hamwe na Ngabo Andrew
Nyuma y'ibirori abapasiteri basabanye
Abanyamakuru bahase ibibazo Pastor Joel Sengoga umuyobozi mushya wa FOBACOR
Umuhango wasojwe no kwiyakira