Florida yareze OpenAI, ishinja ChatGPT gushyira mu kaga umutekano w’abayikoresha

Ikoranabuhanga - 02/06/2026 3:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Florida yareze OpenAI, ishinja ChatGPT gushyira mu kaga umutekano w’abayikoresha

Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yareze uruganda rw’ikoranabuhanga rwa OpenAI n’Umuyobozi Mukuru warwo, Sam Altman, ibashinja kudaha agaciro umutekano w’abaturage no gushyira ku isoko ikoranabuhanga rya ChatGPT ritabanje gukingirwa bihagije ingaruka rishobora guteza.

Ikirego cyatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Florida, James Uthmeier, kivuga ko OpenAI yashyize imbere inyungu z’ubucuruzi n’isiganwa ry’ubwenge buhangano (AI) aho gushyira imbere kurinda abakoresha, cyane cyane abana.

Florida ivuga ko ChatGPT ishobora kugira uruhare mu guteza imyitwarire ishobora guteza ibibazo, harimo gutanga ibisubizo cyangwa amakuru ashobora gukoreshwa nabi n’abakora ibyaha ndetse no kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’abayikoresha bamwe na bamwe. 

Uru rubanza ni rwo rwa mbere rwatanzwe na leta yo muri Amerika rugamije kurega OpenAI ku rwego rwagutse, rwibanda ku mutekano n’imikorere ya ChatGPT. 

Florida ishingira ikirego cyayo ku byabaye mu bihe bitandukanye, birimo igitero cyagabwe muri Florida State Universityndetse n’izindi manza zagaragayemo abantu bakekwaho gukoresha ChatGPT mbere cyangwa nyuma yo gukora ibyaha. Abashinjacyaha bavuga ko ibi bibazo byatumye hibazwa niba hari ingamba zihagije zashyizweho zo gukumira ikoreshwa nabi ry’ubu bwenge buhangano. 

Mu itangazo rye, James Uthmeier yavuze ko OpenAI na Sam Altman birengagije impuruza zitandukanye zerekeye umutekano kugira ngo bihutishe ikwirakwizwa rya ChatGPT.

Yagize ati: “OpenAI na Altman birengagije impuruza zatanzwe imbere no hanze y’iki kigo, bishyira abana mu kaga kandi bituma igicuruzwa gishobora guteza ibibazo kigera kuri miliyoni z’abaturage.”

Ku ruhande rwa OpenAI, yatangaje ko ibabajwe n’ibyago n’impfu byabaye, ariko ishimangira ko yashyizeho uburyo butandukanye bwo kurinda abakoresha ChatGPT, harimo ingamba zigamije gufasha abana n’ababyeyi gukoresha neza iri koranabuhanga. Iki kigo kivuga kandi ko gikomeje kunoza uburyo bwo kugabanya ikoreshwa nabi rya serivisi zacyo. 

Uru rubanza ruje rusanga OpenAI isanzwe ihanganye n’ibindi birego byatanzwe n’imiryango n’abantu ku giti cyabo bayishinja ko ChatGPT ishobora kugira uruhare mu gushimangira imyitwarire yangiza cyangwa kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’abayikoresha bamwe. 

Abasesenguzi bavuga ko uru rubanza rushobora gukomeza impaka ku nshingano ibigo bikora ubwenge buhangano bifite mu kurinda abakoresha serivisi zabyo. Mu gihe AI ikomeje kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’abantu ku isi, ikibazo cy’umutekano n’uburyo bwo kugenzura iri koranabuhanga kirushaho kuba ingingo ikomeye mu mategeko no mu miyoborere y’ikoranabuhanga. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...